Umuratwa Anitha yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuratwa Anitha Kate yahigitse abandi bakobwa batandatu bari bahatanye yegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021. Ni mu birori byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Werurwe 2021 kuri Century Park Nyarutama, aho abakobwa bari bamaze igihe mu mwiherero.

Umuratwa ni umwe mu bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka ushize wa 2020 gusa ntiyahirwa no kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020.

Uyu mukobwa yegukanye iri kamba rya Miss Supranational Rwanda asimbura Umunyana Shanitah wari waregukanye iri kamba mu mwaka wa 2019. Biteganyijwe ko Miss Anitha azahembwa amafaranga miliyoni imwe y'amanyarwanda (1,000,000Frw) ndetse azahagararira U Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Poland.

Amwe mu mafoto ya Miss Umuratwa Anitha Kate wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021:

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/umuratwa-anitha-yegukanye-ikamba-rya-miss-supranational-rwanda-2021-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)