Umuhanzi Diamond Platnumz yavuze uko yari agiye kwiyahura Imana igakinga akaboko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'icyamamare muri Afurika ukomoka muri Tanzania, Dimaond Platnumz yavuze ko hari igihe cyageze akumva akeneye kwiyahura kugira ngo abe yaruhuka ibibazo by'Isi ariko ku bw'amahirwe ntiyabikora.

Ibi uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV aho yavuze ko hari igihe ibibazo byamurenze ashaka kunywa uburozi ngo ahite yipfira.

Ati'nanyuze muri byinshi byatumye nshaka kunywa uburozi. Hari umuntu twavuganye ndimo kumubwira ibyanjye, ariko nza gusanga ninywa uburozi n'ubundi abantu bazakomeza kuvuga. Nahisemo guhangana n'ibibazo.'

Yakomeje avuga ko mu busanzwe adakunda guhangana n'abantu ko we ahubwo yikundira amahoro, kumva atuje mu mutwe.

Ati'si nkunda guhangana, si nkunda gushyogoranya n'abantu. Hari igihe ibintu byambabaje. Urabizi nkunda kuba mu mahoro n'abantu ni nayo mpamvu ikipe yanjye ya WCB tubana nk'umuryango.'

Muri iki kiganiro ntabwo yigeze avuga icyo kintu cyatumye ashaka kwiyahura ariko mu minsi yashize yigeze gutangaza uburyo indirimbo Number One yasubiranyemo n'umuhanzi Davido wo muri Nigeria yamusize iheru heru nyuma y'uko byamusabye no kujya muri banki kuguza amafaranga yo gukora amashusho muri Nigeria.

Muri 2019 nyuma yo gutandukana na Zari yavuze ko uyu mugore yamubujije kubonana n'abana be babiri babyaranye, ni mu gihe kandi yamushinje no kuzana abandi bagabo ubwo bari bakibana ndetse akabajyana mu buriri bwabo.

Muri uwo mwaka kandi nibwo byavuzwe ko Dylan umwana yabyaranye na Hamissa Mobetto atari uwe, ibintu yaje guhakana yivuye inyuma.

Diamond yavuze uburyo hari iihe cyageze akumva yakwiyahura



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-diamond-platnumz-yavuze-uko-yari-agiye-kwiyahura-imana-igakinga-akaboko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)