U Rwanda na Zimbabwe byasinye amasezerano y'ubufatanye mu ngeri zirimo ubuhinzi n'ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri aya masezerano, harimo ayasinywe hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere mu Rwanda, RDB, ndetse n'Urwego rwa Zimbabwe Rushinzwe Guteza Imbere Ubucuruzi (ZimTrade), azibanda ku bufatanye mu itangazamakuru no kwamamaza, serivisi zo gufata abanyabyaha ndetse no gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane.

Aya masezerano yasinywe ku ruhande rw'u Rwanda na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'Umurimo muri Zimbabwe, July Moyo.

Minisitiri Moyo yavuze ko 'Intego y'Amasezerano y'Ubufatanye hagati ya RDB na ZimTrade yasinywe uyu munsi ni uguteza imbere ubufatanye mu by'ubucuruzi n'ishoramari hagati y'ibihugu byombi'.

The New Times yatangaje ko ibihugu byombi biteganya gukorana inama izabera i Kigali muri Nyakanga, ikazitabirwa n'abacuruzi hagati y'ibihugu, mu kuganira ku mahirwe y'ishoramari ashobora kubyazwa umusaruro mu bihugu byombi.

Ibihugu byombi kandi biracyari mu biganiro by'amasezerano y'ubufatanye ashobora kuzasinywa mu ngeri zirimo ikoranabuhanga muri serivisi za leta, itumanaho n'itangazamakuru, ubuhinzi n'ubworozi, ubumenyi na siyansi, ubucuruzi no mu zindi ngeri zitandukanye.

RDB yasinye amasezerano y'Ubufatanye na ZimTrade yo muri Zimbabwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-zimbabwe-byasinye-amasezerano-y-ubufatanye-mu-ngeri-zirimo-ubuhinzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)