Umugabo wa Bahavu Jeannette yahishuye ibintu bitamenyekanye mu rukundo rwe na Bahavu| Yavuze n'ibyamutunguye bageze mu rugo rwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ndayikengurukiye Fleury uzwi nka Legend uherutse gukora ubukwe na Bahavu Usanase Jeannette wamenyekanye nka Diane muri muri filime y'uruhererekane ya City Maid yahishuye byinshi ku rukundo rwabo anavuga ku byamutunguye ubwo we n'umugore we, Bahavu, bageraga nu rugo rwabo.

Ku wa gatandatu, tariki ya 27 Gashyantare 2021 nibwo aba bombi nyuma y'urugendo rutoroshye rw'urukundo bakoze ubukwe bahitamo kubana akaramata, Iminsi basigaje ku Isi bakayimara bari kumwe.

Fleury na Bahavu barushinze ku ya 27 Gashyantare 2021

Fleury Legend asanzwe akora akazi ko gufata no gutunganya amashasho ndetse akaba ari we muyobozi wa filime zirimo Impanga Series, Impanga Lockdown na Isi ya None ahuriyemo n'umugore we Bahavu Jeannette umukinnyi ukomeye wa filime nyarwanda.

Mu kiganiro Fleury yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI.RW dukesha iyi nkuru yavuze ko bwa mbere ahura na Bahavu byari muri 2016 bahuriye ku nteko y'Ururimi n'Umuco.

Ati'twahuye muri 2016, twahuriye ku Nteko y'umuco n'Ururimi(RALC), ku Gisiment hari nka saa kumi n'imwe n'igice(17h30'), oya uwo munsi nta nimero natwaye.'

Yakomeje avuga ko umushinga wa filime yari afite uhuza Abarundi n'Abanyarwanda ari wo wongeye kubahuza ndetse batangira kugenda biyumvanamo. Ati 'hari umushinga wa filime nari mfite yitwa 'Ca Inkoni Izamba' uhuza Abarundi n'Abanyarwanda, twarimo guhitamo abakinnyi(Casting), na we aza muri Casting mu bandi ariko nta by'urukundo byajemo kuko urumva ninjye muyobozi ariko yari mu mushinga wanjye byari byoroshye kubona nimero ye.'

Uko iminsi yagendaga niko Fleury Legend yarushagaho kugenda yiyumvamo Bahavu cyane kugeza ubwo yagize igitekerezo cyo kuba yamwegera ngo amusabe urukundo. Ati'igitekerezo cyaje turi mu gihe cyo gufata amashusho, nakomezaga mureba, nkavuga ngo uyu mwana ni mwiza, urumva na we yabaga ahari yaje turimo gufata mashusho ya filime, icyo gihe byari byoroshye ko musaba nimero akayimpa kuko umushinga wari uwanjye kandi twari dufite na gurupe duhuriramo yo gutanga amakuru.'

Muri uwo mwaka wa 2016 n'ubundi ntabwo Legend yapfushije ubusa kuko wagiye kurangira we na Bahavu Jeannette baramaze gukundana ndetse n'imiryango ibizi.

Ati'Muri icyo gihe nibwo twatangiye gusa n'abavugana, nyuma ariko umushinga w'iyo filime wararangiye, filime yaragiye hanze twakomeje kugirana ubucuti nyine twisanga byamaze kuba. Mu mpera za 2016 nibwo namubwiye ko mukunda, nibwo twatangiye kujya mu bintu by'urukundo, dutangiye gusohokana, tujya mu mamurikagurisha(festival), n'imiryango yari ibizi kuko iwabo ni hafi yaho mba, urumva najyagayo bakamenya.'

Kujya kumusaba urukundo ni uko yari yamaze kubona ko hari ibyihariye kuri we atandukaniyeho n'abandi bakobwa.

Ati'Icya mbere ni umukobwa mwiza, nicyo namukundiye afite ubwiza, ikindi ni uko akunda gusenga, ikindi namukundiye nabonye atandukaniyeho n'abandi bakobwa ni uko afungutse mu mutwe, azi icyo gukora utabwiriza ngo kora iki, ashobora kunyunganira mu bikorwa byanjye.'

Mbere y'uko barushinga, avuga ko Buhavu ari umukobwa wakomeje kumwitaho ndetse atakwibagirwa ukuntu yajyaga ateka ibiryo akamugemurira iwe mu rugo.

Ati'ikintu ntazibagirwa, we twamenyanye ntari mu kazi ndi kuri iyo mishinga yanjye gusa, namaze igihe ubuzima butameze neza, ikintu ntazibagirwa ni ukuntu yashoboraga kuva iwabo batetse akavuga ngo uyu munsi ngiye kukuzanira ibiryo, ni umuntu wambaye hafi cyane, icyo gihe nibwo nari nje mu Rwanda nta muryango nari mfite, yambereye umuryango.'

Kujya gufata umwanzuro wo kumusaba urukundo , nta bwoba yari afite yagiye kubimubwira yifitiye icyizere cyinshi.

Bahavu na Fleury kuri ubu babana nk'umugabo n'umugore

Nyuma y'ubukwe ikintu cyamutunguye kuri Bahavu atari azi ni uko yasanze azinduka cyane kumurusha ndetse ngo ni nawe umubyutsa.

Ati 'ikintu cyantunguye cyane arazinduka kundusha, arazinduka cyane arandusha, arambyutsa akambwira ngo amasaha y'akazi yageze, ibyo bintu sinari mbizi.'

Kuba bakundana, babana ari umugore n'umugore banakorana mu mushinga umwe wa filime ngo ntabwo byica akazi cyangwa ngo bihungabanye umubano wabo kuko iyo bari mu kazi aba ari akazi niyo akosheje aramurakarira nk'abandi ariko nyuma akamubwira ko byari akazi ubuzima bugakomeza.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/umugabo-wa-bahavu-jeannette-yahishuye-ibintu-bitamenyekanye-mu-rukundo-rwe-na-bahavu-yavuze-nibyamutunguye-bageze-mu-rugo-rwabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)