Michelle Obama yaciye agahigo ko kuba umwe mu bagore b'ikinyejana cya 21. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mufasha w'uwahoze ari umugore wa Perezida wa USA, Barack Obama yagizwe umwe mu bagore b'indashyikirwa muri iki kinyejana cya 21.

Yashyizwemo n'umuryango wo muri Amerika uzwi nka 'National Women's Hall of Fame' watangaje abandi banyamuryango bawo bashya muri uyu mwaka kuri uyu wa Mbere barimo Mia Hamm wahoze akina umupira w'amaguru muri Amerika, Katherine Johnson ufite inkomoko muri Afurika wa mbere w'umu-Enjeniyeri wakoze muri NASA na Indra Nooyi wabaye umuyobozi mukuru wa mbere w'umugore wayoboye PepsiCo n'abandi.

Mu itangazo ryacishijwe ku rubuga rw'uyu muryango ryavuze ko 'Michelle Obama, umufasha wa Barack Obama, yaje kuri uru rutonde nk'umwe mu bantu bavuga rikijyana ndetse n'abagore b'ibyamamare mu kinyejana cya 21'. Rikomeza rivuga ko yavuganiye abagore n'abakobwa ku Isi yose no muri Amerika.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/michelle-obama-yaciye-agahigo-ko-kuba-umwe-mu-bagore-bikinyejana-cya-21/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)