Skizzy wamenyekanye ku itsinda KGB yasezeranye n'umukunzi we (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, Umuhanzi Rurangwa Gaston uzwi ku izina rya Mr Skizzy, yasezeranye imbere y'amategeko na Nkundabose Clémence bamaze umwaka urenga bakundana.

Ni umuhango wabereye ku Biro by'Umurenge wa Gisozi, nyuma y'ibyumweru bibiri gusa aba bombi bemeranyije kubana akaramata.

Skizzy wamamaye mu itsinda rya KGB, ni umwe mu banyamakuru bagize uruhare mu iterambere ry'imyidagaduro mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021, ni bwo Skizzy yatunguye umukunzi we amusaba kwemera kuzamubera umufasha, undi na we nta kuzuyaza arabyemera atega urutoki amwambika impeta ishimangira ikimenyetso kuri iryo sezerano.

Uyu muhanzi yavuze ko ubukwe bwe buzaba bitewe n'ibihe igihugu kirimo byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, bityo ko atahita atangaza amatariki ahamye.

Skizzy yatangiye kumenyekana mu muziki ubwo yari mu itsinda rya Cool Family nk'umwe mu baririmbyi cyane ko ryari rizwiho kubyina.

Iri tsinda ryaje guhura na nyakwigendera Hirwa Henry, biba akarusho kuko bose banigaga hamwe. Nyuma yo guhura bakibonamo impano yo gukora umuziki, baganirije MYP wari inshuti yabo bafata icyemezo cyo gukora itsinda bise KGB-Kigali Boyz.

Skizzy wari usanzwe ari n'umunyamakuru, yakomeje umwuga w'itangazamakuru ariko akarivanga n'ibindi bikorwa binyuranye. Kugeza ubu asigaye ari umukozi muri Skol Rwanda.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/skizzy-wamenyekanye-ku-itsinda-kgb-yasezeranye-numukunzi-we-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)