Si igihe cyo kudagadwa! Iki ni igihe cyo gukorera Imana dutegereje kugaruka kwa Kristo Yesu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Birashoboka cyane ko wacitse intege ukava mu gakiza, ugasubira inyuma ariko urahamagarirwa kugaruka mu gakiza bikitwa none. Amatorero menshi yatakaje umubare utari muto w'abakristo baguye mu bihe bya Covid 19, byanateye urujijo kuri bamwe batana inzira yo gukorera Imana batakaza kwizera. Bababayeho mu bwoba ntibitaye ku kugaruka kwa Kristo.

Ese Covid-19 twayitwayemo gute, ubu tuyifashemo dute nk'abakristo?

Abahagaritse imitima ngo turashize, icyo twavuga nuko gukunda isi bibuzuye kurenza uko bakunze ijuru. Nyamara hari umuririmbyi wagize ati: 'Iyaba mfite amababa nk'ay'abamalayika, mba ngurutse nkagerayo , nkaba i Siyoni iteka...'

Mu bakobwa 10 batanu bari abapfapfa, abandi 5 bari abanyabwenge. Bwije cyane abapfapfa barasinziriye nta mavuta bafite mu matabaza yabo. Ariko abanyabwenge bari bafite amavuta ahagije kandi bari maso. Matayo 25:1-13

Covid-19 yaje nk'umwijima. Nubwo bwije hose ku isi, abakristo b' abanyabwenge barimo gusenga, basoma ijambo ry Imana bakarihuza n'ubuzima babamo, biyeza, bitunganya. Kandi bashimira Imana mu izina rya Yesu ko ibimenyetso byo kuza kwe bikomeje kwisukiranya!

Abakristo b'abapfapfa bo, aho guhumuriza abandi barahuze, barahererekanya ibihahamura abantu batazi niba ari n'ukuri, ibitandukanye ku rukingo rwa Covid 19, aho kwishakira amavuta ahagije mu gihe nk'iki cy'umwijima.

Antikristo ntabwo yazanywe na covid-19 n'inkingo nkuko bamwe babyizera, kandi wenda atari n'ukuri. Antikristo yahozeho kuva Kristo avutse: Umwuka wo muri Herodi yica impinja, wari umwuka wa Antikristo, Matayo 2:1-23. Umwuka wari muri Nero, atwika abakristo wari uwa Antikristo. N'ibindi byinshi cyane byagiye bigaragaza imikorere ya Antikristo birahari.

Uyu mwuka wa Antikristo rero, uko iminsi ihita ugenda urushaho gukorana umwete kuko Satani azi ko iminsi ye yegereje. Icyakora ku bakristo b'ukuri ibi ntibibahagarika umutima ahubwo bakora ibyo Umwami wabo yababwiye:" Muzararame mwubure imitwe yanyu( musenge) kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora'. Luka 21: 28

Urukingo rwa Covid-19

Mu mategeko mpuzamahanga, ntawe bakingira ku ngufu ariko naho babikora ku ngufu, kuki ufite ubwoba? Niba ukijijwe, niba wumvira Umwuka Wera ni ibiki utinya?. Gukorera Antikristo ni ukugambana, ni ugusambana, ni ukwiba, ni ukutababarira n'ibindi byaha byose bigutandukanya na Kristo.

Inganda ziri gukora izi nkingo, ni nazo zatugaburiye imiti yose twanyoye kuva tukivuka, n'inkingo zose twahaye abana bacu zaturutse iyo. None ko muhahamuwe n'urukingo? Mbese koko ni urukingo, cyangwa ni imitima itarimo Kristo yatumye muhahamuka?

Ese koko tuzi imbaraga z'Imana tuvuga ko dukorera? Daniel ntiyijyanye ari iBabuloni, byaramugwiririye nyamara yagumanye ukwizera Imana. Basabye gupfukamira ikigirwamana, Daniel arabihakana. Bamutegeye ku Mana ye gusa. Igihe bateguye intare zo kumurya, Daniel ntiyari abizi, yarisengeraga gusa. Bazimujugunyemo Imana yohereje Malayika murinzi, kumurwanirira.

Ibi byabaye no kuri Saduraka na bagenzi be , mu itanura ry'umuriro, kandi ibi byabaye no kuri Petero mu nzu y'imbohe... Abakristo ntibakwiye gutinya Covid 19 n'ingaruka zayo, ahubwo dore icyo bakwiye gutinya:

Ubwoba ukwiye kugira, ni uko umubano wawe n'Imana urimo akibazo. Garuka ku Mana, wirinde icyaha cyose n'igisa nacyo, ikigushuka cyose gukora icyaha, ube nka Saduraka Meshaki na Abedenego. Ugambirire kutiyandurisha ikibi cyose. Maze Satani agutegere ku Mana yawe gusa, yo ubwayo ni yo izakuneshereza.

Umwami washyize ba Meshake mu murimo, niwe wategetse ko Imana yabo yubahwa mu gihugu hose. None mwaretse Imana yacu ikigaragariza muri twe, mwaretse gushya ubwoba nk'abatagira Imana! Bamwe mu bakristo b'iki gihe bataniye he n'Abisraeli ku nyanja itukura? Amaganya, kurira no gushidikanya imbaraga z'Imana babihuriyeho.

Umuririmbyi ati:" Kubaho ni Kristo no gupfa n'inyungu, ku mukristo wese w'ukuri. Ni ibiki biguteye ubwoba, ufite ubwo ko uzapfa? Niba koko ukijijwe neza, ugira ngo urupfu si inyungu kuri wowe?. Benshi bafite ubwoba buterwa n'ubujiji ko mu nkingo za Covid 19 harimo Antikristo ariko ibyo ni ukwibeshya. Nkuko twabibonye haruguru, Anti kristo we ni uwakera yaje kera.

Antikristo ari mu bakristo basambana, Antikristo ari mu bakristo babanyamoko. Antikristo ari mu bashumba bagambanirana, Antikristo ari mubishushanya mu nzu y'Imana. Tubwirize abantu kwihana no gukizwa, uko niko kwirukana Umwuka wa Antikristo muri twe, bityo nibwo tuzahinduka abageni ba Kristo.

Ijisho ry'Imana riri ku mugeni wa Kristo: Mugeni we , Yesu yagukoye amaraso y'igiciro. Azi n'aho utuye ko ari mu isi y'abagome, kandi nk'uko imisozi igose uyerusalemu, niko nawe urinzwe, Zaburi 125: 2. Urukingo ntabwo ari rwo ruzakurimbuza, uzarimbuzwa n'ibyaha utihannye.

Korari Hoziana yararirimbye ngo:" Witinyishwa n'ibigeragezo, menya ko Yesu yanesheje, amakuba n'ibyago by'umukiranutsi ni byinshi, ariko Imana ibimukiza byose. Nubwo Satani yahagurutse hamwe n'abadaimoni be, komeza urwane intambara yo kwizera, mu izina rya Yesu uzamutsinda'.

Turwane intambara yo kwizera, kuko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera. Ntabwo abeshwaho n'ubuhanuzi bucicikana hirya no hino bukanacanganya, abeshwaho no kwizera Kristo. Mukomezanye imitima kubwirana ibi, Amena!

UBUNTU BW'UMWAMI YESU KRISTO BUBANE N'ABAMWIZERA BOSE, AMENA!

Wareba kandi n'iyi nyigisho: Uburyo 10 bwo kwizera / Ibintu 5 bikuza kwizera / Ibintu 7 bibangamira kwizera. || Pastor Desire H.

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Si-igihe-cyo-kudagadwa-iki-ni-igihe-cyo-gukorera-Imana-dutegereje-kugaruka-kwa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)