Musore, dore ibizakwereka ko umukobwa yagukunze akabura uko abikubwira – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buzima busanzwe umukobwa ni umuntu udakunze kugaragaza amarangamutima ye kuko ushobora kwibaza niba ashobora kugira urukundo cyangwa niba bitabaho nyamara akenshi ni nabo bakunda cyane ariko kugira ngo babitobore bavuge biba ikibazo kuko ahanini mu muco w'abanyarwanda bitamenyerewe ko umukobwa abwira umuhungu ko amukunda.

Ubusanzwe rero gukunda no gukundwa ni ibintu byizana, kandi ntawe bitabaho muri iyi si dutuyeho, yaba ashaje cyangwa ari muto. Gusa ikigora ni ukumenya niba hari umuntu ukwitayeho cyangwa ugukunda, ngo mube mwahuza urugwiro. Nubona rero ibi bimenyetso 10 ku mukobwa w'inshuti yawe bisanzwe ntuzace ku ruhande uzahite ufata iya mbere umubwire ko umukunda kuko azaba yarabuze uko atera intambwe mbere kugirango abikubwire ko agukunda.

1. Inseko

Umukobwa yagukunze ntiyifuza kukubona ubabaye na rimwe, bityo bigatuma yumva yakubwira amagambo agushimisha, kugira ngo akubone useka. Usanga kandi iyo yinjiye aho uri, murebana akamwenyura, ndetse ku buryo iyo munaganira acishamo agaseka ku tuntu tumwe na tumwe muba muganira, ngo akwereke ko akwitayeho cyane.

2. Akunda kukureba cyane

Amaso burya ni igice cy'umubiri kidasanzwe, kuko gitanga ubutumwa bwinshi mu bwonko bw'umuntu. Mu gihe rero umukobwa azaba yagukunze azahora ashaka kukwitegereza, cyane cyane nk'iyo umunyuzeho, iyo muri kumwe muganira, iyo mwahuriye nko mu birori, cyangwa ahandi hose hahuza abantu benshi. Cyane cyane nushaka kumureba uzabona ko muzajya mukunda guhuza amaso kenshi, agasa nk'uwijijisha akareba hirya.

3. Ibimenyetso by'umubiri

Ibimenyetso by'umubiri bikunda kuvuga ibintu byinshi, ariko si abantu benshi bakunze kubisobanukirwa. Nubona umukobwa muhuye cyangwa yinjiye ahantu uri akakwicira akajisho atavuze, akagukubita agashyi, akagukora mu mugongo, akakwicara iruhande, n'ibindi byinshi, ujye umenya ko hari ikintu kidasanzwe arimo kukwereka.

4. Akunda kukuvuga

Mu by'ukuri nta mukobwa utagira ikigare (group), iyo bari kumwe rero bakunda kuganira ibintu byinshi, cyane cyane ntibashobora gutandukana batavuze ku ngingo y'abasore, baba incuti zabo cyangwa abo bakorana. Iyo bateruye icyo kiganiro rero, usanga umukobwa wagupfuye ahora agutangaho ingero muri bagenzi be, icyo bavuze cyose akagisanisha nawe.

5. Azagusaba ko musohokana

Ushobora kuba wari inshuti n'umukobwa bisanzwe, mukorana, mwigana, cyangwa se hari ibindi bintu byinshi muhuriramo, byazagera aho, ukumva atangiye kujya agusaba ko mwasohoka mwenyine. Mu by'ukuri aba ashaka ko hari icyo mwazaganiraho mwiherereye mutari muri rwaserera.

6. Azakoresha uko ashoboye kugira ngo aguhore iruhande

Burya iyo ukunda umuntu uba wunva mwahora muri kumwe cyane. Umukobwa rero iyo yakwikundiye, akoresha ibishoboka byose akajya aba ari aho nawe ukunda kujya, kandi mukaza kubonana. Urugero, nk'iyo ukunda kujya kubyina, kureba umupira se, n'ahandi, usanga akunda kuhaza, kandi abacuti be bataha agasigarana nawe, mukavugana ho amagambo make gusa, akitahira.

7. Azakubwira ko akunda imico yawe

Umukobwa nakubwira ko yikundira imico yawe, mbese nk'ukuntu ugenda, useka, ijwi, ubwitonzi, kwambara se, n'utundi tuntu twinshi tukwerekeyeho, azaba akubwiye ko agukunda. Ni bwo buryo bwe azaba akoresheje kugira ngo akwereke ko yagukunze.

8. Akwereka ko akwitayeho buri gihe

Burya umukobwa wagukunze, aba ashaka kukwereka ko ariwe muntu ukwitayeho kurusha abandi. Nk'iyo muri kumwe na bagenzi banyu, usanga akunganira mu bintu byose uvuga, bakubaza nk'ikibazo nawe akagushyigikira, wavuga ikintu akakunganira, kandi akagerageza kwereka abandi ko uvuze ibintu bifite akamaro.

9. Akunda kukugira inama z'ubuzima

Niba umukobwa yarakubengutse uzajya wumva arimo kukugira inama z'ubuzima, akwereka icyo wakora ngo witeze imbere n'icyo utagomba gukora. Ibi kandi nta mwanya munini bizamutwara, kuko azabikubwira igihe muzaba muganira.

10. Aragufuhira

Gufuha ni ibintu bigirwa na benshi, cyane cyane iyo bakundana, kandi usanga umuntu ufuhira undi, aba amukunda koko by'ukuri. Iyo umukobwa rero mumaze kumenyerana, muganira bisanzwe, ushobora kutamenya ko yagukunze. Ariko nubona akunda kukubaza niba umukobwa runaka ari inshuti yawe, cyangwa akakubaza icyo upanga n'umukobwa yigeze kubabonana, uzamenye ko burya atabikunda, ahubwo aba ashaka ko ari we wenyine wakikundira.

SRC: elitedaily.com, Inyarwanda 

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/musore-dore-ibizakwereka-ko-umukobwa-yagukunze-akabura-uko-abikubwira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)