Sankara yagereranyije Rusesabagina n’umunyeshuri w’umunyabwoba uhora asaba mwarimu kwimura umunsi w’ikizami -

webrwanda
0

Ibi Sankara yabigarutseho kuri uyu wa 5 Werurwe ubwo we n’abandi 19 barimo na Paul Rusesabagina bongeraga kugezwa imbere y’abacamanza b’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Muri uru rubanza byari biteganyijwe ko kumvwa inzitizi zitangwa na Rusesabagina zituma adashobora kuburana mu mizi.

Muri uru rubanza Rusesabagina yunganirwaga na Me Rudakemwa Félix kuko Gatera Gashabana usanzwe umwunganira yandikiye Urukiko amenyesha ko ataboneka mu rukiko kubera urundi rubanza afite mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania.

Rusesabagina yatangiye agaragariza urukiko ko atagakwiye kuba afunze mu gihe we yemeza ko ari mu Rwanda ‘binyuranyije n’amategeko’.

Ati “Ndangira ngo mbabwire ko inzitizi mfite kandi ikomeye, nasubiyemo inshuro nyinshi cyane ni uko njyewe ndi hano mu buryo bunyuranyije n’amategeko, njye nageze hano nshimuswe ndetse n’ubungubu kuba ndi hano mpari nk’ingwate, ku bw’ibyo rero niba narashimuswe nkaba mpari nk’ingwate, njyewe ndagira ngo bwa mbere mbanze nsubizwe uburenganzira bwanjye mfungurwe.”

Mu gihe Urukiko rwari ruhaye umwanya, Sankara n’umwunganira. Uyu mugabo yavuze ko Rusesabagina n’umwunganira bameze nk’abanyeshuri batinya ikizamini.

Ati “Icyo nongera gushimangira ni uko urubanza ruratureba twese, turuhuriyemo turi benshi. Nkurikije rero ubushize na none ko umwunganizi wa Rusesabagina yavugaga ngo arashaka gutegura inzitizi ariko akavuga ko adashobora kuyitangaza mugatanga igihe, none uyu munsi nabwo bakaba basaba ikindi gihe njyewe ndabona Rusesabagina n’umwunganira, sinzi ariko bimeze nk’ababanyeshuri twiganaga batinya ikizamini.”

“Mu gihe habaga habaye ikizamini cyangwa ibazwa, bavugaga bati muryimure, bagahora bavuga ngo mwimure ibazwa kugeza nubwo n’abanyeshuri bagirira impuhwe mwarimu bakavuga bati reka tuguhe umwanya uhagije uzagende ujye gutegura ikizamini ngo turabona ko nta mwanya wabonye kubera akazi kenshi ufite. Ibyo ndabishingira ku kuba numvaga bagera ku ruhande rwo kuvuga ngo abashinjacyaha nta mwanya babonye, bagasabira umwanya abashinjacyaha.”

Aya magambo ya Sankara yasaga n’aho asubiza ayari amaze kuvugwa na Rusesabagina ndetse n’umunyamategeko we bagaragaza ko bwakwiye guhabwa igihe cyo gusoma imyanzuro yatanzwe n’Ubushinjacyaha ku nzitizi bashyize mu ikoranabuhanga ryifashishwa n’inkiko mu Rwanda.

Umwunganizi wa Rusesabagina yabanje kugaragaza impungenge z’uko nta mwanzuro ubushinjacyaha bwatanze ku nzitizi we n’umukiliya we bashyize muri iryo koranabuhanga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwatinze kuwushyiramo kuko Rusesabagina n’umwuganira bakomeje kugenda bashyira muri system inyandiko zitandukanye zigira icyo zivuga ku nzitizi, ariko bwemeza ko bwiteguye ku buryo Rusesabagina n’umwunganira basobanura impamvu zabo nabwo bukazisubiza ari nako bushyira umwanzuro wabwo wanditse muri system.

Umucamanza yabajije umunyamategeko wa Rusesabagina niba aribo basabira Ubushinjacyaha igihe kandi bwo bugaragaza ko bwiteguye kuburana kuri iyi nzitizi. Uyu munyamategeko yavuze ko atari ukubasabira igihe ko ahubwo nabo babifitemo inyungu nk’abantu biregura.

Si ubwa mbere Sankara yumvikanye asa nk’ujora impamvu zitangwa na Rusesabagina n’abamwunganira cyane ko no mu iburanisha ryabanje ubwo uyu mugabo yavugaga ko atari Umunyarwanda, uyu mugenzi we yabyamaganiye kure, akavuga ko ari agamije gutinza urubanza.

Sankara yavuze ko atummva uburyo Rusesabagina yifata nk’umunyamahanga, kandi bararwanaga ashaka kuyobora u Rwanda.

Nsabimana Callixte wiyise Sankara, avuga ko gutinza urubanza bimugiraho ingaruka kuko amaze imyaka ibiri ategereje guhabwa ubutabera.

Kurikirana uko iburanisha riri kugenda umunota ku wundi.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)