Perezida Kagame yashyizeho igihe cy'icyunamo mu Rwanda hose kugeza igihe Magufuli azashyingurirwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, rivuga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho igihe cy'icyunamo mu gihugu hose kugeza igihe nyakwigendera Magufuli azashyingurirwa.

Iri tangazo rigira riti "Amabendera y'u Rwanda n'ay'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba arurutswa kugeza hagati, mu Rwanda hose ndetse no muri za Ambasade zarwo."

Iri tangazo rinihanganisha abaturage ba Tanzania n'ubuyobozi bwayo, rije rikurikira ubutumwa bwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, avuga ko yababajwe n'urupfu rwa Magufuli yafataga nk'inshutsi ndetse n'umuvandimwe.

Perezida Kagame yavuze ko Magufuli yatanze umusanzu we mu gihugu cye ndetse no mu Karere iki gihugu giherereyemo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yashyizeho-igihe-cy-icyunamo-mu-Rwanda-hose-kugeza-igihe-Magufuli-azashyingurirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)