Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya gukora mu nyungu z'Abanyarwanda gusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z'Abayobozi bashya muri guverinoma baherutse gushyirwa mu myanya barahiriye gutangira inshingano nshya.

Yagize ati'Ndizera ko ari urugendo rwo gukora, gukorera igihugu, gukorera abaturage bisanzwe. Icyo bivuze gusa uyu munsi ni uko imbaraga mwakoreshaga, ubu zigiye kwiyongera, mube mwiteguye kongera imbaraga kurusha uko byari bisanzwe.

Ibi ni ukubisubiramo gusa, twese ni imirimo dukorera abaturage, Abanyarwanda tugomba kujya twiyibutsa ko tuba dukorera abantu, abandi Banyarwanda benshi kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke bumere neza. Ntidukora twiganishaho, ntabwo aritwe tubona inyungu z'ibikorwa ba mbere n'ubwo natwe bitugeraho, ariko ababona inyungu nyinshi ni Abanyarwanda.

Hari ugukora uganisha mu nyungu zawe bwite, ibitekerezo byawe bwite […], aho iteka ni ho hakunze kuba ibibazo, abayobozi bakaba bakwiye kubyirinda. Ni ugukorera mu nyungu z'Abanyarwanda kandi bo bazi izo nyungu izo arizo n'uburyo zigomba kubageraho, ngira ngo twajya duhora twiyibutsa cyangwa twibukiranya kugira ngo bitaba ukundi.'

Abarahiye ni Gatabazi Jean Marie Vianney wagizwe Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu na Habyarimana Béata Wagizwe Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda.

Minisitiri mushya w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata, ni umubyeyi w'imyaka 45, asanzwe ari umuntu urambye mu rwego rw'imari n'ubukungu kuko aribyo yize muri Kaminuza y'u Rwanda no mu ya Maastricht mu Buholandi aho yakuye Masters mu Miyoborere mu by'Imari.

Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Iyahoze ari Agaseke Bank Limited yaje guhinduka Bank of Africa, yanabaye kandi mu buyobozi bwa Banki y'Abaturage y'u Rwanda.

Habyarimana kandi ari mu bashinze Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices, uhuza abagore mu rwego rw'imari, ukaba ufasha abari n'abategarugori kugera kuri serivisi z'imari.

Uyu mubyeyi kandi ari mu bashinze Ikigega cyitwa Rugori Investment Network gifasha abari n'abategarugori kugerwaho na serivisi z'imari.

Minisitiri mushya w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, afite imyaka 53 y'amavuko. Yari agiye kumara imyaka ine ari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru kuko yagiye kuri uyu mwanya mu mpinduka zakozwe mu 2017 nyuma y'amatora ya Perezida wa Repubulika.

Yavukiye i Mukarange mu Karere ka Gicumbi. Amashuri abanza yayigiye ku Mulindi, asoje akomereza muri EAV Kabutare. Kaminuza yayigiye muri KIST anakomereza Masters muri Mount Kenya University.

Mu 2011 yize muri Kaminuza ya Tsinghua mu Bushinwa ibijyanye n'Imicungire y'Ibiza n'Itumanaho ndetse yiga Amasomo ajyanye no guteza imbere ibijyanye n'Urwego rw'Ubuzima muri Kaminuza y'u Rwanda mu 2011. Ni umubyeyi w'abana bane.

Yatangiye gukora mu nzego za Leta mu 1990 ubwo yari ashinzwe Ubuhinzi mu yahoze ari Komini Cyungo na Kiyombe mu Majyaruguru.

Yakoze mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC ndetse yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihe cy'imyaka 12.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasabye-abayobozi-bashya-gukora-mu-nyungu-z-abanyarwanda-gusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)