Minisitiri w'Intebe agiye gusobanurira Inteko ibimaze gukorwa muri gahunda yo kuzahura ubukungu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Kane tariki 25 Werurwe nibwo Minisitiri Dr Ngirente azaba ari imbere y'Inteko. Mu kwezi gushize yandikiye Inteko Ishinga Amategeko asaba abayobozi b'imitwe yayo yombi kumuha umwanya akagaragariza inteko gahunda za Guverinoma zijyanye no kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Coronavirus.

Mu byitezwe mu byo Minisitiri w'Intebe azaganiriza Abagize Inteko Ishinga Amategeko harimo umusaruro w'Ikigega Nzahurabukungu cyashyizweho na guverinoma ngo gifashe abacuruzi kuzahura ibikorwa byabo.

Icyo kigega cyashyizwemo miliyoni 100 $ ndetse Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aherutse gutangaza ko uwo mubare hari gahunda yo kuwongera kugira ngo urwego rw'abikorera rufashwe mu buryo bwisumbuyeho.

Muri ayo mafaranga, nk'abakora mu rwego rw'ubukerarugendo n'amahoteli bagenewe hafi icya kabiri, banki zifashwa kuvugurura imiterere y'inguzanyo zazo, ku buryo nibura uburambe bwazo bugera ku myaka 15 hanyuma zihabwa n'igihe cy'imyaka nibura itatu yo gukora nta misoro yishyurwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-agiye-gusobanurira-inteko-ibimaze-gukorwa-muri-gahunda-yo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)