Mugwaneza Jean Pierre yasuye aba bakobwa mu mwiherero kuri La Palisse Hotel Nyamata ku Gatatu tariki 17 Werurwe 2021. Uyu mugabo yize ibijyanye n'amahoteli no gutegura amafunguro atandukanye.
Mu kiganiro yahaye aba bakobwa yaberetse uko umuntu ashobora guhera ku kintu gito ariko mu gihe gito akaba yaba amaze kuba umunyamafaranga ukomeye, aho yatangiriye ndetse no mu gihugu.
Yababwiye ko ikintu cya mbere mu gutangira umushinga atari amafaranga ahubwo 'uba ugomba kubanza gukunda no kwiyumvamo kuba rwiyemezamirimo'.
Mugwaneza yavuze ko umuntu wese ushaka kwinjira mu bushabitsi atangirira ku kantu gato akagenda azamuka gake . Ikindi yabwiye aba bakobwa ni uko uko wize umushinga wawe neza nabyo bigira ingaruka mu mikorere yawe kuko icyo gihe igishoro icyo ari cyo cyose watangiza ugera kure.
Aha ni hano yabwiye aba bakobwa ko we yatangije umushinga we ahereye kuri sosiyete ishoyemo miliyoni 3 Frw ikaza kugera kuri miliyoni 200 Frw mu mwaka umwe gusa, kubera gukora cyane kwe no gukunda icyo yashoyemo amafaranga make yari afite.
Mugwaneza afite uburambe mu gutunganya 'gâteaux' kuko yatangiye kuzikora mu 2008.
PetersBakers ya Mugwaneza imaze kwigarurira imitima ya benshi mu bijyanye no gutunganya 'gâteaux' cyane ko uwakorewe nayo nta handi yongera kwifuza ko bamufasha yagize ibirori.
Abantu batandukanye bakomeye mu myidagaduro mu Rwanda bamaze gukorerwa 'gâteaux' na Petersbakers barimo Knowless Butera, Uncle Austin, Iradukunda Liliane, Nimwiza Meghan na Nishimwe Naomie babaye Miss Rwanda 2018, 2019 na 2020, Yvan Buravan, Evelyne Umurerwa, Social Mula, Aline Gahongayire, Alex Muyoboke n'abandi.
Mu minsi ishize PetersBakers iherutse kwagura ibikorwa byayo itangiza ishami mu Ntara y'Uburengerazuba mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoyi mu Mudugudu wa Urubyiruko .
Uretse 'gâteaux', muri iyi sosiyete bakora ubwoko ubwo aribwo bwose bw'imigati myiza cyane ndetse banagutegurira amoko anyuranye y'ibyo kurya ushaka kandi ku giciro gito. Ushobora no kubasaba bakabikuzanira aho uri.
Muri Rubavu bakorera ahateganye na Army Shop ahazwi nko mu Kizungu. Icyicaro gikuru cy'iyi sosiyete giherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Remera hafi na Zigama CSS.
Muri Miss Rwanda 2021 iyi sosiyete izahemba Miss Congeniality (uwabanye neza na bagenzi be). Uyu azahembwa 1 800 000 Frw azatangwa na Peters Bakers.
Amafoto: Miss Rwanda