Papa Francis yategetse ko imishahara ya ba Karidinali igabanywaho 10% #rwanda #RwOT

Ubusanzwe Karidinali uba i Roma ahembwa ibihumbi 5,9 USD kandi agahabwa aho gutura.

Kuva mu kwezi gutaha kwa Mata 2021 iyi mishahara izagabanywaho 10% kubera kwirinda ibibazo by'amikoro bishobora kuzaterwa n'ingaruka z'icyorezo cya COVID-19.

Iari gabanyirizwa kandi rizagera no ku Bihayimana (Abasaseridoti n'ababikira) kuko imishahara yabo na yo izagabanywaho hagati ya 3% n' 8%.

Ibiro bya Papa byanditse ibaruwa ivuga ko mu rwego rwo kwirinda ihungabana ry'ubukungu bwa Vatican, 'birasaba ko dufata ingamba ubu, muri izo ngamba kandi harimo n'izerekeye imishahara y'abakozi.'

Iyi baruwa ikomeza igira iti 'Izi ngamba zifashwe nyuma y'uko habaye ikibazo mu byerekeye ubuzima cyatejwe n'ikwirakwira rya Covid-19, yahagaritse aho leta ya Vatican yakuraga amafaranga.'

Izi ngamba kandi zigamije gufasha abandi bantu bafite akazi i Vatican kugira ngo batazabura akazi mu minsi iri imbere. Muri abo bantu barimo abakora isuku, abapolisi n'abandi bose bahakora.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Iyobokamana/article/Papa-Francis-yategetse-ko-imishahara-ya-ba-Karidinali-igabanywaho-10

Post a comment

0 Comments