Dr Martin yavuze ko Fondation ya Rusesabagina yagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa raporo yitwa Mapping Report #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutangabuhamya w'Umunyamerika Dr Michel Martin wigisha ibijyanye no kwita ku baturage ni we mutangabuhamya watanzwe n'ubushinjacyaha wasobanuye uburyo yahuye na Rusesabagina ndetse n'uburyo bakoranye ari umukorerabushake muri Foundation ya Rusesabagina. Paul Rusesabagina Hotel Rwanda Foundation ifite icyicaro mu mujyi wa Chicago muri Leta yitwa Illinois. Yavuze ko hari byinshi yabwiwe ku Rwanda kugeza n'ubu afata nk'uburyo bwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iteka byabaga bigizwe n'Imigambi yo gukomeza gahunda ya Jenoside basize batarangije.

Dr Michel yavuze ko mu kwezi k'Ukwakira mu mwaka wa 2009, we na Rusesabagina ni bwo bahuriye muri restaurant muri Chicago. Yamusabye kumubera umukorerabushake ndetse arabyemera nta mananiza kuko yumvaga bimunyuze; muri iyo kipe yaninjijemo umwe mu banyeshuri be bimenyerezaga umwuga yakomeje avuga ko Paul Rusesabagina yavugaga ko yarwanye ku Batutsi batabarika bari muri Mille Collines muri Jenoside akaba ariyo turufu yashyiraga imbere n'ubwo bizwi ko byari ibihimbano, Paul Rusesabagina yagendaga avuga hose ko ari we watumye Abahutu b'abahezanguni batabica.

Ku wa 15 Gashyantare 2010, uwari Ambasaderi w'u Rwanda, James Kimonyo yashinje Paul Rusesabagina gukorana na FDLR ariko abari bayirimo baramusetse. Icyo gihe Paul Rusesabagina yagaragaje ko ari uburyo Leta y'u Rwanda igerageza kumuharabika ndetse ko igisirikare cy'u Rwanda kiniga ubwisanzure, kandi inyandiko ye yavugaga ko leta yamunzwe na ruswa, ijyana abantu gusura urwibutso rwa Jenoside nko kwiyerurutsa gusa

Dr Michel Martin yavuze ko amakuru yose yari yarahawe, yamenye ukuri kwayo yigereye mu Rwanda akareba uko abarutuye babayeho asanga Umuryango wa Rusesabagina wari ugamije gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda. Yongeyeho ko hari bamwe bamwandikiye bamusaba kumufasha, umwe mu bayobozi yanditse inyandiko avuga ko yemeye kuba umuhamya mu rubanza nk'uko yafashije izindi mpunzi.

Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation yavugaga ko yiyemeje gufasha imfubyi n'abapfakazi kugira ubuzima bwiza ariko nta bikorwa bifasha abo bantu wari ufite. Yakomeje gutangaza ibitamaza Rusesabagina avuga ko yari arajwe ishinga no kuvana Perezida Kagame ku butegetsi ari cyo cyari ki muri mu bwonko

Yavuze ko hari igihe umwunganizi mu mategeko umwe w'Umunyamerika Peter Erlinder wafashwe ariko abakozi n'abimenyereza umwuga muri Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation babwira gushyira igitutu ku buyobozi ngo arekurwe. Dr Martin yavuze ko Foundation ya Rusesabagina yanagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa Mapping Report.

Nyuma Dr Martin yagize impungenge ku mikorere ya Rubingisa na Rusesabagina mu mwaka wa 2009, yatije Rubingisa mudasobwa ye ariko ayimusubiza irimo emails zitandukanye ariko zishobora kwisiba nyuma y'igihe runaka; yarazifashe arazibika. Izo email zanditswe n'abantu batandukanye.
Muri 2011, uyu mutangabuhamya yabonye inyandiko zivuga ku by'amafaranga yanyujijwe kuri Western Union n'abakoranaga na FDLR, ndetse aza no kujya gusaba kuzisemurirwa, Ati 'Byari ibiganiro 33 hagati y'abantu batandukanye kandi zabaga zamenyeshejwe Nayigiziki Jerome, Rusesabagina Paul. Izo emails zivuga umubare w'amafaranga, yagombaga kohererezwa FDLR; urugendo rwa Rusesabagina ajya muri Afurika y'Epfo guhura na Murwanashyaka Ignace. Harimo amakuru yerekeranye uko intwaro zizagurwa ndetse n'igikorwa cyo kugurisha inkweto zagombaga guhabwa abatishoboye.''

Muri izo nyandiko hari izivuga ko hakenewe ibihumbi 500$ yo gutangira umugambi wo gutera u Rwanda wabo mu mezi atanu ya mbere kugira ngo batangire akazi kabo. Icyo gihe ni bwo hatangiye gutekerezwa niba hari ibisasu bishobora guterwa ahantu cyangwa ibyahanura indege.

Muri icyo gihe bemeranyije ko hazajya hatangwa amafaranga hifashishijwe abantu 15 ndetse bageze aho hatekerezwa kwifashisha inzira inyura muri Tanzania mu gufasha abarwanyi kujya mu myitozo. Dr Martin yavuze ko akimara gutandukana na PDR Ihumure yatewe ubwoba ko azicwa. Ati 'Mu 2014, abanyamuryango ba PDR Ihumure banyoherereje tweets nyinshi zimbwira ko ndi maneko wa Kagame. Bambwiraga ko bazanyica ndetse banandikiye umukoresha wanjye kuko bashakaga ko banyirukana.''

Mu gukomeza ubuhamya Dr Michel yagize ati'Igihe namenye ko nakoreraga abajenosideri, byashoboraga kuba byoroshye, bikanarinda ubuzima bwanjye. Mu gutegura ubu buhamya, nibajije icyatumye nkomeza gukora ibyo nakoraga. Sindi umunyapolitiki, ibyo nahisemo gukora bishobora kudasobanuka ku bantu benshi. Icyamfashije gukurikirana ibyo nakoze ni uko ndi umubyeyi. Abagore n'abana ni bo bagirwaho n'ingaruka zikomeye z'ubugizi bwa nabi mu Isi.'

Urugereko rwihariye rw'Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka rwasoje iburanisha nyuma yo kumva umutangabuhamya Dr Martin Michel wakoze muri Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation nk'umukorerabushake.

The post Dr Martin yavuze ko Fondation ya Rusesabagina yagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa raporo yitwa Mapping Report appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/dr-martin-yavuze-ko-fondation-ya-rusesabagina-yagiraga-uruhare-mu-kotsa-igitutu-amahanga-ndetse-yanafashije-mu-gutanga-amakuru-menshi-afifitse-yifashishijwe-mu-ngirwa-raporo-yitwa-mapping-report/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)