Nyamirambo: Yasezeye ku buraya kubera umwana we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mubyeyi yabyariye abana babiri mu buraya barimo umukobwa ubu umaze kuzuza imyaka 16 y'amavuko.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mugore utifuje ko amazina ye ajya hanze yavuze ko nyuma y'aho umwana we amubwiriye ko ababazwa ndetse anaterwa ipfunwe no kumva abo bigana bamucyurira ko nyina ari indaya, yafashe icyemezo cyo kubureka kugira ngo adakomeza gutera umwana we agahinda.

Ati ' Yarabanje arambaza ngo mama, nibyo koko uri indaya? Mbura icyo mubwira . Bukeye avuye ku ishuri nibwo yongeye mubwira ko mbikora kugira ngo we na musaza we muto babeho. Nijoro yanze kurya arambwira ngo arambiwe kurya ibiryo biva mu buraya.'

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko uwo mwana yongeye kumubaza papa we n'uwa musaza we, nyina arabayoberwa umwana ahita amubwira ko arutwa n'uwapfuye .

Ati ' Yigeze gutaha kare avuye ku ishuri asanga ndi kumwe n'umugabo mu cyumba, ararira amusaba gusohoka nanjye mbonye agahinda afite ndavuga ntisingiye kwiyicira umwana, mpita mbireka.'

Uyu mugore yavuze ko mu myaka 16 yamaze mu buraya adashobora kwibuka umubare w'abagabo bababashije kuryamana.

Ati ' Naba nkubeshye nkubwiye ngo naryamanye n'abagabo bangahe muri iyo myaka yose, icyo nzi n'uko baba barenga 300.'

Yemeje ko ko nubwo yakoze uburaya igihe kirekire ntacyo bwamugejejeho uretse umuruhuho no gufata nk'igicibwa mu muryango.

Nyuma yo kuva mu buraya, uyu mubyeyi abanye neza cyane n'umwana we n'abaturanyi. Kuri ubu hari umugiraneza wamwemereye igishoro cy'ibihumbi 100 Frw kugira ngo azatangire ubucuruzi buciriritse bimufashe gutunga umuryango.

Uyu mubyeyi yavuze ko nyuma yo kuva mu buraya yemeza ko abanye neza n'abana be



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-yasezeye-ku-buraya-kubera-umwana-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)