Inzira ntibwira umugenzi:Wa mukobwa wari ushyigikiwe n'ibyamamare bikomeye muri Miss Rwanda, mu gahinda gakomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutesi Leah umwe mu bakobwa bari bashyigikiwe n'ibyamamare bikomeye, birimo Alkiba wo muri Tanzaniya na Weasel wahoze mu itsinda rya Goodlife yatashye amara masa.

Uyu mukobwa yari amaze kwigarurira imitima y'ibyamamare byo hanze y'u Rwanda. Umutesi yari mu bakobwa 20 bari bakomeje, tariki 24 Gashyantare 2021, Alikiba anyarukira kuri Instagram yerekana amafoto y'uyu mukobwa arenzaho amagambo agira Ati 'Ndabasabye mutore Umutesi Lea', Weseal nawe yanyarukiye kuri Instagram atangaza ubutumwa busa n'ubwa Alikiba asaba abantu gutora uyu mukobwa babonagamo ikizere.

Twavuga ko uyu mukobwa ari mu gahinda gakomeye dore ko amahirwe atamusekeye kuko Umutesi Lea atisanze no mu bakobwa 10 bakomeje hakavamo umwe ari we Nyampinga w'u Rwanda 2021.

Mu bakobwa 10 batowemo Nyampinga barimo; Kayirebwa Mari Paula, Umutoni Witness, Akaliza Hope, Ishimwe Sonia, Kayitare Isheja Morella, Ingabire Grace, Kabagema Laila, Musana Teta Hense, Uwase Phiona, Akaliza Amanda.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/inzira-ntibwira-umugenziwa-mukobwa-wari-ushyigikiwe-nibyamamare-bikomeye-muri-miss-rwanda-mu-gahinda-gakomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)