Ndi mu kazi petit! Minisitiri Bamporiki asubi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo habaga 'Final' y'irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2021 ryakurikiranywe hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda Covid-19, Kayirebwa Marie Paul wamaze kubatizwa 'Miss Ikinyafu' biturutse ku kuba yaramamaye mu mashusho y'indirimbo agaragaramo 'Ikinyafu' ya Bruce Melodie Ft Kenny Sol ndetse akaba yanegukanye ikamba rya Miss Popularity, Lucky Nzeyimana wa RBA wari MC muri ibi birori yamubajije ikibazo, maze nawe mu kugisubiza akoresha ijambo ryaje gukosorwa na Minisitiri Bamporiki wahise anamubwira ijambo rikwiriye yagombaga gukoresha.


Ibintu byafashe indi ntera ku mbuga nkoranyambaga! #NdiMuKaziPetit niyo ntero

Uburyo uyu muyobozi yakosoyemo uyu mukobwa ntibwishimiwe na bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter dore ko umwe muri bo yahise abwira uyu muyobozi ko atari akwiriye gukosora uyu mukobwa kuko ibyo yari yavuze byumvikanaga. Minisitiri Bamporiki yahise amusubiza ati 'Ndi mu kazi petit' (ndi mu kazi wa mwana we). Nyuma yo kumusubiza gutya, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter bahise batangiza 'Hashtag' bise #NdiMuKaziPetit ndetse kuri ubu hakomeje gukorwa imyenda inyuranye yanditseho iri jambo.

Ibi byabaye ubwo hatangazwaga abakobwa 10 bakomeje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Ni irushanwa abantu bose bakurikiye kuri Televiziyo Rwanda, KC2 Tv na shene ya Youtube y'abategura iri rushanwa. Ubwo yari amaze guhamaganwa mu bakobwa 10 bakomeje, Kayirebwa Marie Paul wamamaye nka 'Miss Ikinyafu' yabajijwe na Lucky Nzeyimana ikibazo yabaza Umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul Kagame baramutse bahuriye muri Assanseri (Ascenceur/Lift), maze uyu mukobwa asubiza ko yahita 'amuhereza ikibazo cy'ubushomeri' cyugarije urubyiruko, aha akaba yumvikanishaga ko yamubaza ikibazo cy'ubushomeri cyugarije urubyiruko.


Marie Paul Kayirebwa (Miss Ikinyafu) niwe wabaye Nyampinga wakunzwe cyane muri iri rushanwa

Kuba uyu mukobwa yakoresheje imvugo 'namuhereza' aho gukoresha ijambo 'namubaza', ni byo Minisitiri Edouard Bamporiki ufite umuco mu nshingano ze yagaragaje kuri Twitter. Yasoje abifuriza amahirwe muri iri rushanwa. Bamporiki yanditse ati "Ikibazo cya nyuma #MissRwanda2021 uramutse uhuye n'Umukuru w'u Rwanda wamubaza ikihe kibazo, umwana ati: 'Namuhereza ikibazo cy'ubushomeri'. Ni byo ni ikibazo cyiza, gishakirwa igisubizo buri munsi. Ariko ntabwo bahereza ikibazo, babaza ikibazo. Uti namubaza nti; (......) Muhirwe".

Uwitwa Marina_94 yasubije uyu muyobozi ko nta kosa uyu mukobwa Miss Kayirebwa yakoze, kuko wasanga wenda yari kwandika ikibazo akagihereza umukuru w'igihugu. Ati "Icyo utumvise n'iki se ko ukunda kwishyira imbere yamuhereza ikibazo nyine? Kuki utatekereje se yacyandika akakimuhereza? (...)." Hon. Edouard Bamporiki yahise asubiza uyu muntu ati "Ndi mu kazi petit" bishatse kuvuga ngo "Ndi mu kazi wa mwana we". Nyuma yo kumusubiza gutya, ku mbuga nkoranyambaga 'hahiye' wa mugani ya ya mvugo y'ab'ubu (Iri jambo ryasakaye cyane kuri Twitter n'ahandi).


Minisitiri Bamporiki yakoze ibiri mu nshingano ze akebura 'Miss Ikinyafu'

Ibyo Hon. Bamporiki yakoze akosora uyu mukobwa ntibyavuzweho rumwe kuko bamwe bamushimye cyane abandi baramunenga. Uwitwa Thadee Habanabakize yagize ati "Mutoza w'umuco mu rwa Gihanga, ibi ni urugero rwiza rw'ingano y'urugendo mufite imbere mu nshingano mwaramukijwe n'umutoza w'ikirenga Nyakubahwa Paul Kagame, ariko nanone bitureba twese. Umuco n'ururimi gakondo tubisigasire bitavaho biducika". Eric Shaba wakoreye RTV, yagize ati "Ubwo atagize ati 'Namukoma ikibazo cy'ubushomeri'". Aziz Daluckyman ati "Ibyo yavuze yibeshye nk'uko ubushize wanditse ipfubyi mu mwanya wo kwandika impfubyi".

Tugarutse ku kibazo Miss Kayirebwa Marie Paul yabaza Perezida Kagame baramutse bahuye, uyu mukobwa wavuze atazuyaje ko ikibazo yamubaza ari icy'ubushomeri mu rubyiruko, yakomeje avuga ko yasaba Umukuru w'Igihugu ko mu gushaka igisubizo cy'iki kibazo, urubyiruko rwajya rufashwa rugatanga imishinga yarwo ho ingwate mu kurufasha kubona byoroshye inguzanyo muri Banki. Kayirebwa byarangiye yegukanye ikamba rya Miss Popularity, ahembwa na MTN Rwanda ibihembo bitandukanye ari byo; 1,800,000 Frw, Telefone ya iPhone10 Plus, interineti y'umwaka wose no kuzajya ahamagara ku buntu. Yanahembwe Buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali.


Hatangiye gukorwa imipira yanditseho ijambo 'Ndi mu kazi petit'


Miss Kayirebwa yahawe ibihembo bitandukanye na MTN Rwanda


Ubutumwa bw'abantu banyuranye ku byatangajwe na Minisitiri Bamporiki



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104125/ndi-mu-kazi-petit-minisitiri-bamporiki-asubiza-utishimiye-uko-yakosoye-imvugo-ya-miss-ikin-104125.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)