Abantu 12 bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus bavuriwe mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Dr Ngamije yabitangaje kuri uyu wa 21 Werurwe mu Kiganiro yagiranye na Radio Rwanda.

Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko u Rwanda rwubatse ubushobozi burufasha gutahura ubwoko bushya bwa Coronavirus muri Kanama 2020.

Ati 'Icyo navuga ni uko kuva muri Kanama umwaka ushize twongereye ubushobozi bwacu mu buryo bwo gukurikirana no gusuzuma imiterere ya Coronavirus, uko iri mu gihugu dukora ibizwi nko gushaka amakuru yimbitse ku miterere ya virusi kuko virusi zishobora kugira igisekuru kimwe ariko ishami rimwe ry'icyo gisekuru akaba ari ryo rigira virusi yahinduye imiterere ku buryo igira ubukana kurusha izindi ziva ku gisekuru kimwe.'

'Ikagira ubukana mu kwandura vuba kuko iyi igiye mu mubiri yikuba vuba cyane, ikagira ubukana mu guhangana n'inkingo ndetse n'imiti iyivura.'

Minisitiri Ngamije yavuze ko kuva u Rwanda rwakubaka ubu bushobozi bagiye bapima bagasanga hari abantu bafite ubwoko butandukanye bwa Coronavirus ariko bwo ngo budateye ikibazo.

Muri iyi gahunda yo gutahura niba hari abantu baba bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus ngo hapimwe abantu 400 mu banduye COVID-19.

Minisitiri Ngamije yavuze ko mu cyumweru gishize aribwo mu Rwanda habonetse abantu babiri bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus bwabonetse bwa mbere Bwongereza n'abandi 10 bafite ubwabonetse muri Afurika y'Epfo.

Ati 'Mu cyumweru gishize nibwo twabonye abantu 12, babiri bafite ibipimo bifite Coronavirus imeze nka ya yindi yo mu Bwongereza, 10 nibo bafite ibipimo bigaragaza ko bafite coronavirus yo muri Afurika y'Epfo.'

'Abo bantu twababonye mu bantu bari baje mu Rwanda kwa kundi tubakira ku kibuga cy'indege tugafata ibipimo byabo, nibo twasuzumye tubona harimo abanduye ni ukuvuga ngo ni abantu bari baturutse hanze.'

Yavuze ko aba bantu bahise bajyanwa ahabugenewe batangira gukurikiranwa kugira ngo batanduza abandi ndetse nyuma ngo biza kugaragara ko iyi virusi bamwe ntayo bagifite mu maraso.

Ati 'Nk'uko bisanzwe murabizi ko iyo tubonye umuntu urwaye ntabwo tumwemerera gusohoka ahubwo tumujyana ahantu agomba gukurikiranwa by'umwihariko, abo rero barakurikiranywe kugeza igihe bakiriye turabapima dusanga nta virusi bagifite mu mubiri bajya mu byari byabazanye.'

Nta muturage iragaragaraho

Minisitiri Ngamije yavuze ko uretse aba bantu batahuweho ubu bwoko bushya bwa Coronavirus baturutse mu mahanga, ko nta muturage w'imbere mu gihugu buragaragaraho.

Ati 'Mu baturage muri rusange kuko nabo tugenda dusuzuma, aho tuvurira abantu bose bafite COVID-19 buriya tugenda dufata ibipimo byabo tukajya kubisuzuma mu buryo bwimbitse cyane bw'ikoranabuhanga tukareba uko bameze kugeza ubu ni Coronavirus isanzwe twabonye kuva muri Werurwe 2020 kugeza ubu niyo dufite mu gihugu, niyo abantu bagenda banduzanya ariko ubu bwoko bushya ntabwo turabona mu gihugu imbere kandi dukurikirana amakuru.'

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura Coronavirus barenga ibihumbi 20 mu gihe abo imaze guhitana ari 287.

Mu Rwanda hatahuwe abantu 12 bafite ubwoko bushya bwa Coronavirus



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-12-bafite-ubwoko-bushya-bwa-coronavirus-bavuriwe-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)