Musanze: Umwana w’imyaka ibiri yapfiriye mu mwobo ufata amazi -

webrwanda
0

Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Werurwe 2021, abwo ababyeyi be bari bagiye guhinga bakamusiga mu rugo ari kumwe na mukuru we ufite imyaka 10. Ngo yaje gucika mukuru we agwa muri uwo mwobo ufata amazi.

Umwe mu baturanyi bahageze ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba akaba n’ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu, Nsengiyumva Simeon, yagize ati “Ababyeyi bari bagiye guhinga umwana bamusigana na mukuru we w’imyaka nk’icumi, aka kana kacitse mukuru wako gasohoka igipangu nyuma aza gusanga kaguye mu kizenga kiri hafi aho, agira ngo ni imyenda katayemo.”

“Nyuma yo kubona ko ari murumuna we waguyemo yaje gutabaza. Iki kizenga cyajyaga gikoreshwa n’abaturage mu kubumba amatafari, urumva cyari cyuzuye kandi gifite nka metero y’ubujyakuzimu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twagirimana Edouard, yagiriye inama abaturage, abasaba ko bakwiriye kujya baba hafi abana kugira ngo bizere umutekano wabo.

Ati "Turabanza kwihaganganisha uyu muryango wabuze umwana. Ibi bibaye twari twaratangiye gahunda yo kuganira n’abaturage ku buryo bwo kubungabunga iyi myobo twirinda ko yajya hafi cyane y’inzira nyabagendwa kugira ngo abana bataba bayikiniraho, ikindi ni ukureba uburyo yazitirwa. Icyo dusaba ababyeyi ni ugukomeza gukurikirana abana babo.”

Umurambo w’uyu mwana wajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

N’ubwo nta mubare uzwi neza w’abantu biganjemo abana bamaze gutakaza ubuzima baguye mu bidendezi biri mu bice bitandukanye muri aka Karere ka Musanze, hakunze kuvugwa inkuru z’abantu batari bake bahitanwa nabyo, abaturage bagasaba ko byajya bipfundikirwa mu gihe bicukuwe cyangwa aho biri hakazitirwa.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)