Musanze: Babangamiwe n'abiba ibikoresho byubakishijwe imva - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu batuye muri aka gace bavuga ko batewe impungenge z'uko abiba ibi bikoresho bashobora kuba babijyana mu bupfumu kuko hari n'abiba imisaraba ikozwe mu biti.

Abaganiriye na TV1 bo bavuga ko hari n'ababifata bakajya kubigurisha mu mujyi ahagurishishirizwa ibyuma bishongeshwa bigakorwamo ibindi bikoresho bamwe bita inyuma cyangwa injyamani.

Umwe mu baturage yagize ati 'Twumva bavuga ngo imisaraba y'abantu bapfuye, ngo iyo ugiye kwiba umusaraba ukawurambika ku nzu nyirayo ntabwo akumva'.

Undi muturage yavuze ko iyo anyuze hafi y'iri rimbi nijoro abona amatoroshi y'abantu baba bari kumurika mu mva, ntamenye ibyo barimo.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze ushinze imibereho myiza, Kamanzi Axelle, yemereye IGIHE ko hari abantu bajya bajya muri iryo rimbi bakiba ibikoresho byubakishijwe imva.

Ati ' Nibyo mu minsi yashize byagaragaye ko hari abantu biba ibikoresho byo mu rimbi rya Bukinanyana, ni irimbi tutagikoresha ariko ibyagaragye ni abantu biba imisaraba y'ibyuma, ba bandi bacuruza injyamani. Twabifatiye ibyemezo dufatanyije n'Umurenge wa Cyuve ko naho twazajya tuharinda kubera ko ari ahantu haba hashyinguwe abantu, ni ahantu hakwiye kubahwa. Ntabwo ari ahantu ho kujya gukorera ibintu nk'ibyo cyane ko bariya bantu bacuruza ibyuma tubafata nk'ubuzerererezi bushyira ubujura.'

Yakomeje avuga ko bigoye kwemeza ko ababyiba babijyana mu mihango y'ubupfumu kuko nta muntu bari bafata ngo ababwire ko ariho yari abijyanye.

Abaturiye irimbi rya Bukinanyana bagaragaje ko babangamiwe n'abiba ibikoresho byubatse imva



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-babangamiwe-n-abiba-ibikoresho-byubakishijwe-imva

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)