Isomo ry'ubuzima:uyu mukobwa yasutsweho aside na papa we ashaka ngo apfe|byamugize icyamamare ubu abayeho neza. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa witwa Anmol yabuze nyina ubwo yari afite amezi abiri gusa, kuko nyina yaje guhitanwa n'ibikomere bikabije by'ubushye yatewe n'iyi aside yamenweho n'umugabo we. uyu mugore kandi uretse nibyo mbere yo gupfa yarwaniriye umwana we 'Anmol' utaruzi ibiri kuba maze aside hafi ya yose yari kugwa k'umukobwa we aramwitangira imumenekaho niko gupfa gutyo.Kuri ubu uyu mukobwa yabaye icyamamare abayeho neza.

Anmol Rodriguez yerekana imideli

Uyu mugabo wari se w'uyu mwana ngo yabikoze ashaka kwikiza uwari umugore we ndetse n'umwana yari afite ariwe w'uyu turi kuvugaho. Uyu mwana nyuma yaho arokotse igitero yagabweho na se ngo yamaze imyaka 5 mu bitaro bamuvura ubushye bwa aside, ntibyari byoroshye kubaho kuri we ariko yaje kurokoka ndetse arakira nyuma aza kubona ikigo cy'imfubyi cyagiye kumurera mu mujyi wa Mumbai mu buhinde.

Kubera ukuntu yitaweho n'abantu atazi kugeza akuze ubu nawe ubuzima bwe yabuhariye gusura ibigo by'imfubyi bitandukanye ngo yereke bose urukundo yakunzwe n'abagiraneza. Ubwo yaratangije amashuri yahuye na byinshi bimuca intege birimo nk'amazina bamwitaga bijyanye n'imiterere y'umubiri ndetse n'amagambo anyuranye bamuvugagaho ateye agahinda, gusa we avuga ko ibi yari yarabirenze afite umutima ukomeye.

Kuri ubu Anmol w'imyaka 26, yerekana imideli (model), agakina filime, ndetse akaba yarashinze ikigo kirengera abarokotse ibitero bya aside. Umunsi umwe uyu mukobwa yaravuze ati: 'aside burya ntiyarangiza ubuzima bwacu, ishobora guhidura amasura yacu ariko ntiyakwica ubugingo bwacu. Inyuma tuba twahindutse ariko imbere tuba tukiri babandi. Dukwiye kwakira uko turi kandi tukabaho tunezerewe'

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/isomo-ryubuzimauyu-mukobwa-yasutsweho-aside-na-papa-we-ashaka-ngo-apfebyamugize-icyamamare-ubu-abayeho-neza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)