King James ubusanzwe udakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu minsi ishize byavugwaga ko yafunguje urukuta rwe rwa Instagram ndetse ruriho amafoto ane kugeza na n'ubu. Urwo rukuta king James yarwamaganiye kure rukimara gushyirwaho ifoto abantu benshi bamuhaye ikaze bamubwira ko yari yarabuze.
King James mu kiganiro yahaye InyaRwanda yagize ati: "Njwe nta rubuga rwa instagram ngira ahubwo muntabare badatangira kwiba abantu rwose'. Yongeyeho ko hari urundi rubuga rwa Instagram ruhari ariko rw'abafana anatubwira ko umusore witwa Babou ariwe urukoresha.

Icyamamare King James yatangaje ko nta Instagram ye bwite afite
King James ushimirwa kumurikira abanyarwanda abanyempano mu muziki, nyuma ya Yverry yafashije akavamo umuhanzi icyamamare, ubu utahiwe ari gufasha ni umuraperi Zilha.Â
King James umaze igihe asohoye indirimbo afatanyije na Ariel wayz yavuze ko ubu ahugijwe na Album nshya ari gutegura yitwa 'Ubushobozi', izaba igizwe n'indirimbo 10. Yavuze ko iyi Album iri gutuma arara amajoro kugira ngo izaze iryoheye abantu.
Mu magambo ye King James yagize ati "Uko ndi kuyikora ndi gukurikiza ibyo abantu bakunda ku buryo izajya hanze inogeye buri wese''. Abajijwe uburyo iyi Album izasohokamo, yavuze ko bitewe n'ibi bihe uko bimeze atahita amenya uko bizagenda ariko byanze bikunze nyuma y'igisubizo cyabyo hagomba kubaho igitaramo.
Iyo bigenze ku ngingo yo kuba King James adakoresha imbuga nkoranyambaga bitera benshi kwibaza: 'Ese ni uko atazi kuzikoresha cyangwa ni uko atazikunda?' Gusa mu minsi yashize King James yigeze kuvuga ko atazi kuzikoresha!.

King James yigeze gutangaza ko atazi gukoresha imbuga nkoranyambaga