Binyuze mu Mushinga Hinga Weze, abahinzi bafashwa kongera umusaruro, kuwugeza ku isoko no kunoza ibijyanye n’imirire myiza binyuze mu kwereka uko bategura indyo yuzuye.
Umushinga Hinga Weze ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) muri gahunda igamije kwegurira abikorera ubutubuzi bw’imbuto no kuzikwirakwiza mu bahinzi watanze imbuto ku batubuzi mu turere 10 ukoreramo twa Kayonza, Gatsibo, Bugesera, Ngoma, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu.
Umujyanama mu bijyanye n’Ubutubuzi bw’Imbuto muri Hinga Weze, Rurangwa Maurice, yatangaje ko uyu mushinga uteza imbere ibihingwa bitanu birimo ibijumba bya Orange bikungahaye kuri Vitamini A, ibishyimbo bikungahaye ku myunyungugu wa Fer, ibirayi, ibigori n’imboga n’imbuto.
Yagize ati “Mu kuzamura abahinzi twarebye ibyo bakenera kugira ngo umusaruro uzamuke birimo imbuto nziza, ifumbire n’inyigisho zo kugira ngo bahinge neza. Ni ho twahereye dutanga inkunga ku bahinzi ku bijyanye n’ubutubuzi bw’imbuto no kuzikwirakwiza mu bandi.”
Yavuze ko nyuma yo gusakaza imbuto zitandukanye z’ibijumba, ibishyimbo, ibirayi n’ibigori ku batubuzi bakurikiranye uburyo zituburwa n’uburyo zigezwa ku bahinzi.
Rurangwa yavuze ko bateye inkunga abatubuzi batatu barimo Uwemeyimana Jeanne d’Arc utuye mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.
Ati “Twaramukurikiranye tureba ubuhinzi bwe n’imikorere ye tubona afite ubushobozi tumufasha gukora ubutubuzi bwe kinyamwuga. Kugira ngo ategure ya mbuto y’ibanze ivuye mu bushakashatsi, twamwubakiye inzu itegurirwamo iyo mbuto akayitubura. Ya mbuto y’ibanze ishobora guhabwa abandi batubuzi abo bandi bakazayigeza ku bahinzi.”
Yakomeje avuga ko Uwemeyimana yubakiwe iyo nzu anahabwa imbuto n’izindi nyunganizi zijyanye n’uburyo azazitunganya.
Yanahawe kandi uburyo bwo gusarura no gufata neza imbuto, ahabwa ibikoresho birimo ibitera imiti kugira ngo arwanye udusimba dushobora kuzangiza ndetse anahabwa n’ubumenyi ku butubuzi bw’imigozi y’ibijumba.
Nyuma y’uko uyu mushinga ugenze neza, hashatswe abandi batubuzi bakorana bagera kuri 20. Kuri ubu Uwemeyimana atubura imbuto y’ibanze akayibaha na bo bagatubura iya nyuma ihabwa abajya guhinga ibijumba byo kurya.
Uru ruhererekane ni rwo rwatanze umusaruro wageze ku bahinzi ibihumbi 100 bahawe imbuto igera kuri toni 554 n’ibilo 689.
Uwemeyimana Jeanne d’Arc yatangiye mu 2015 atubura imbuto y’ibijumba bya Orange bikungahaye kuri Vitamini A. Nyuma Hinga Weze yamuhuje n’abakiliya ndetse banamuha amahugurwa, yemererwa inkunga bitewe n’uko yatanze imbuto nziza.
Mu bikoresho Hinga Weze yamuhaye harimo ingorofani, imbuto nshya n’ibindi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 3 Frw.
Uwemeyimana yinjizaga amafaranga ibihumbi 150 Frw bivuye mu mbuto y’ibijumba ariko ubu ashobora gutuburira iyi mbuto ku buso bwa hegitari eshatu, akuramo miliyoni 7 Frw.
Uretse imbuto y’ibijumba, Hinga Weze yanatanze iy’ibishyimbo ingana na toni 180 ku bahinzi barenga ibihumbi 50.
Ku mbuto y’ibirayi hatanzwe iva muri Laboratwari “Vitro Plantlets”, 19.500 ku batubuzi bane na bo nyuma baha abandi batubuzi 20. Imbuto yo mu kiciro cya gatatu “Pre Base” n’icya kane “Base” hatanzwe izigera kuri toni 50 zihabwa abahinzi bagera ku 2000. Ibijyanye n’imboga n’imbuto hatanzwe toni eshatu n’ibilo 114.