Muhanga : Mayor yavuze ko imibiri yabonetse kuri ADEPR-Gahogo ntaho ihuriye n'abahiciwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko kuva ku wa Mbere w'iki Cyumweru batangira igikorwa cyo gushakisha imibiri, bamaze kubona umubiri w'umuntu umwe bigaragara ko ateranye n'indi y'abantu benshi yangiritse cyane.

Kayitare avuga ko imbiri 9 iteranye n'indi minshi bigoranye kumenya umubare bitewe n'uko yangiritse, ikaba yarabonetse kuva ku ikubitiro hariya ku Rusengero hamenyekana ko hiciwe abantu, ari ikimenyetso ko hiciwe Abatutsi benshi.

Yasabye abafite amakuru y'aho indi mibiri iri kuyatanga kuko ifite ahandi yajyanywe, nay o ikaboneka igashyingurwa mu cyubahiro.
Ati 'Twabonye imibiri y'abantu ituzuye, abaturage bafite amakuru bayaduhe.'

Uyu Muyobozi yavuze ko abiciwe i Gahogo ku Rusengero babanje kuvanwamo imyambaro bambikwa ubusa.

Ati 'Umubare twatekerezaga si wo twabonye, gusa dutegereje imyanzuro y'inzego zitandukanye kugira ngo hafatwe icyemezo kindi.'

Kayitare avuga ko amakuru nagaragaza ko aho Urusengero ruteretse ndetse n'aho inyubako z'abaturage ziri hari imibiri, hazasenywa hakazabukwa ikindi gihe imibiri ihari yashyinguwe.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco avuga ko kuba n'iyi mibiri mikeya ibashije kuboneka ari intambwe bishimira kubera ko hashize imyaka 27 abantu bazi amakuru barayahishe.

Rudasingwa yavuze ko amakuru bari bahawe bayakiriye, ariko bigaragara ko atuzuye.

Yagize ati 'Tugiye gufatanya n'inzego zitandukanye kugira ngo dukomeze dushakishe ahari imibiri tukanizera ko abayafite bayatanga.'

Umushumba w'Ururembo rwa Nyabisindu, Past Nimuragire Jean Marie Vianney avuga ko mu bintu byose biriho, nta cyarusha umuntu agaciro bityo ko bagize amahirwe bakabona imibiri mu nyubako ziri aha n'Urusengero rurimo zasenywa ariko imibiri igakurwamo.

Ati 'Twahaye abaturage telefoni kugira ngo baduhe amakuru mu ibanga turategereje.'

Ubwo twateguraga iyi Nkuru, inzego z'Akarere, abahagarariye IBUKA, n'Abayobozi b'Itorero ADEPR bahise bakora inama kugira ngo harebwe ikigiye gukurikiraho.

Amakuru Umuseke ufite ni uko, abo muri ADEPR babonye imibiri 8 mbere bashatse kuyihisha baregwa mu Bugenzacyaha, ubu barekuwe by'agateganyo.

Gusa umwe muri bo witwa Habimana Adrien yatorotse ubutabera, bamwe mu baturage bahamya ko ari we washatse gutanga amakuru bamwe mu bo bakorana baranga.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga buvuga ko igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro, imibiri imaze kuboneka kizaba ku wa 02 Mata 2021.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Mayor-yavuze-ko-imibiri-yabonetse-kuri-ADEPR-Gahogo-ntaho-ihuriye-n-abahiciwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)