Clare Akamanzi yanenze ababona ubufatanye bw’u Rwanda na Arsenal nko gusesagura -

webrwanda
0

Aya masezerano agamije kumenyekanisha u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ kugira ngo abanyamahanga basure u Rwanda, kumenyekanisha isura nyayo y’igihugu ndetse na gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda.

Kuva aya masezerano yasinywa, hari abatarayakiriye neza bavuga ko u Rwanda nk’igihugu gikennye kitakabaye gitanga amafaranga menshi mu masezerano nk’aya.

Ku ikubitiro mu banenze aya masezerano barimo Abadepite b’u Buholandi ndetse n’ikinyamakuru Daily Mail cyavuze ko u Rwanda rwahawe miliyoni “62£ yavuye mu misoro y’Abongereza, rugahamo Arsenal FC miliyoni 30£ kandi ari igihugu gikennye”, nubwo byamaganiwe kure n’Ikigega cy’Abongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, DFID.

Mu nkuru Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yatambutse mu kinyamakuru The Independent ku wa 24 Werurwe, yagaragaje ko ubukerarugendo ari rumwe mu rwego rwinjiriza igihugu amafaranga menshi.

Yavuze ko nko mu 2019 urahare rw’amafaranga yaturutse mu bikorwa by’ubukerarugendo ku musaruro mbumbe w’igihugu rwanganaga na 10,3% kandi ko bwatanze akazi ku bantu ibihumbi 160.

Yavuze ko iterambere ry’ubukerarugendo, u Rwanda rurikesha ibyiza nyaburanga rufite, amahoro n’umutekano ndetse n’ibikorwaremezo bifasha ba mukerarugendo byagiye bishyirwaho.

Yavuze ko mu rwego rwo gukurura ba mukerarugendo ndetse no guhindura imyumvire itariyo bamwe bafite k’u Rwanda bitewe n’amateka yarwo hakenewe gushorwa imari mu gukora imenyekanishabikorwa, anemeza ko ariyo mpamvu u Rwanda rwinjiye mu bufatanye na Arsenal na Paris Saint Germain.

Ati “Iyi niyo mpamvu ubufatanye bwacu n’amakipe y’umupira w’amaguru nka Arsenal na Paris Saint Germain ari ishoramari ry’ingirakamaro, batuzanira amahirwe ntagereranywa yo kwerekana ibyiza by’igihugu cyacu, kuvuguruza ibitekerezo bitari byo no kwereka Isi ishusho y’ukuri y’u Rwanda, igihugu cy’icyizere, ubwiza buhambaye ndetse n’amahirwe atabarika. “

Ntiyemeranya n’abanenga ubu bufatanye

Clare Akamanzi yavuze ko atameranya n’abanenga iri shoramari ahanini bashingiye ku kuba u Rwanda ari igihugu kikiri mu nzira y’iterambere kitakabaye gishora amafaranga mu bikorwa nk’ibi.

Ati “Abashaka kujora ikoreshwa ry’inkunga z’amahanga rimwe na rimwe bafata ubu bwoko bw’ishoramari mu ishusho ya kera bishyizemo ko Guverinoma z’ibihugu bya Afurika zisesagura. Ibi ntaho bihuriye n’ukuri.”

“Iyo bikozwe neza, inkunga ziha ibihugu bizakira ubushobozi bwo gukora ishoramari ribyara inyungu zigera ku mu baturage bacu. U Rwanda n’ibindi bihugu nk’icyacu barajwe ishinga no kuba ubukungu bwacu bwakwigenga bukava ku gushingira ku bufasha bw’amahanga, ndetse mu gukoresha amafaranga ibi tubitekerezaho.”

Yongeyeho ati “Gushora imari mu bukerarugendo ni bumwe mu buryo bwizewe bwo gukurura ishoramari, no kwagura ubukungu mu buryo burambye, hibandwa ku nyungu z’abaturage bacu”.

Yavuze ko gukorana na Arsenal byatumye u Rwanda rurushaho kumenyekana. Ati “Umupira wa Arsenal uriho ikirango cya ‘Visit Rwanda’ ku kaboko ku munsi ubonwa na miliyoni z’abantu hirya no hino ku Isi ndetse n’ibikorwa by’imenyekanishabikorwa biba ku bufatanye n’aya makipe abiri, uhereye ku ngendo z’abakinnyi zigamije kumenyekanisha ubwiza bw’ikawa n’umuco by’igihugu, mu buryo buhoraho bigera ku barenga miliyoni.”

Inyungu z’amasezerano ya Arsenal na PSG

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, muri iyi nkuru yakomeje agaragaza ko kuva u Rwanda rwasinyana amasezerano na Arsenal na Paris Saint Germain, hari byinshi rwungukiyemo cyane cyane ibijyanye n’ubukerarugendo ndetse no kumenyekanisha igihugu mu mahanga.
Ati “Nk’urugero, inkuru zirenga 1000 zaranditswe ku bijyanye no gutangiza ubufatanye bwacu na Arsenal. Uruzinduko rwa David Luiz mu Rwanda narwo rwatumye hakorwa inkuru zibarirwa mu 100, zereka ababarirwa muri miliyoni 3,5 amateka y’igihugu, umuco ndetse n’ubukerarugendo.”

“Ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’uko yakiriye kubona ingagi zo mu misozi ndetse no guhura n’abana b’Abanyarwanda bakina umupira w’amaguru byageze ku bandi bantu binyongera miliyoni 4.1. Ibi bikorwa byongereye imbaraga ibyo dukora ndetse n’inyungu yaturutse muri uku kumenyekanisha ibintu binyuze mu itangazamakuru yarenze ishoramari u Rwanda rwashyize muri ubu bufatanye.”

Uretse kuba u Rwanda rwaramenyekanye kandi rukabikuramo amafaranga, Akamanzi yavuze ko ubufatanye u Rwanda rufitanye na Arsenal ndetse na Paris Saint Germain bwatumye n’umubare w’abasura u Rwanda wiyongera.

Ati “Ibijyanye n’inyungu ku bukerarugendo nabyo birigaragaza. Nyuma y’umwaka umwe hasinywe amasezerano y’ubufatanye na Arsenal, amafaranga ava mu bukerarugendo yiyongereyeho 17%. By’umwihariko umusaruro wabyo wigaragaje mu Bwongereza ndetse no hirya no hino mu Burayi: ba mukerarugendo baturutse i Burayi biyongereyeho 22% mu mwaka wakurikiye itangizwa ry’ubufatanye.”

“Uyu musaruro mwiza ufasha mu iterambere ry’ubukungu, ugatanga amafaranga ashorwa mu zindi nzego z’ibanze, bigakura mu bukene ababarirwa mu bihumbi ndetse bikongerera n’imbaraga abaturage.”

Binyuze mu bufatanye u Rwanda rufitanye na Arsenal, abakinnyi bayo basura u Rwanda bakarumenyekanisha. Aha David Luiz yasuhuzanyaga n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi
Binyuze muri ubu bufatanye David Luiz wa Arsenal yasuye u Rwanda asangiza abandi ibyiza yarubonyemo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)