Mu buryo bw'ibanga rikomeye umutoza ushobora... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mutoza w'imyaka 55 y'amavuko, yageze kuri Hoteli azategererezamo ibisubizo bya Covid-19 ku isaha ya 15:00 Pm.


Zapata wigeze gutiza ikipe ya AFC Leopards mu 2018, aramara mu kato amasaha 24 ubundi nibasanga nta Coronavirus afite, atangire gahunda zamuzanye mu Rwanda zirimo no guhura n'abayobozi ba Mukura ibarizwa mu Majyepfo y'u Rwanda.


Zapata ubwo yahagurukaga muri Argentina 

Igera mu gihugu kuri uyu mutoza, bisanze ikipe ya Mukura nta mutoza yari ifite nyuma yo gutandukana na Djilali Bahloul wari umaze kuyitoza imikino 3 gusa ya Shampiyona.


Zapata Rodolfo Antonio aherutsa gutwara igikombe cya Shampiyona mu gihugu cya Botswana ubwo yatozaga ikipe ya Township Rollers FC.


Zapata kandi ufite ibyangombwa by'ubutoza bya UEFA pro ndetse akaba avuga icyongereza n'igisupanyoro.


Zapata yazanye n'umuryango we

N'ubwo Ubuyobozi bwa Mukura ndetse n'uhagarariye uyu mutoza ariwe Nduwayezu Emmy Fire bagihakana aya makuru, biteganyijwe ko hazabaho ibiganiro byanyuma shibora gusiga uyu mutoza ukomoka muri Argentina asinye amasezerano y'imyaka ibiri atoza iyi kipe ikuze mu Rwanda.


Umufasha wa Zapata


Zabata ubwo yatwaraga shampiyona ya Botswana atoza Township Rollers FC



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104241/mu-buryo-bwibanga-rikomeye-umutoza-ushobora-gutoza-mukura-ageze-i-kigali-104241.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)