Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye umuhango wo gusezera kuri Magufuli -

webrwanda
0

Urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli w’imyaka 61 rwamenyekanye mu ijoro ku wa 17 Werurwe. Abayobozi b’iki gihugu batangaje ko nyakwigendera yazize uburwayi bw’umutima.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo hahise hatangira ibikorwa byo kumusezeraho birimo n’icyabereye muri Stade ya Uhuru mu Mujyi wa Dar es Salaam ku wa 20 Werurwe.

Umuhango wo kumusezera wakomeje no kuri uyu wa 22 Werurwe mu Murwa mukuru Dodoma.

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ndetse n’abandi ba nyacyubahiro batandukanye.

Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango harimo Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi; uwa Kenya, Uhuru Kenyatta; uwa Zambia, Edgar Lungu; uwa Namibia, Hage Gottfried Geingob n’uwa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.

Ku butegetsi bwa Magufuli, umubano w’u Rwanda na Tanzania wasaga n’uwajemo agatotsi ku butegetsi bwa Jakaya Kikwete wongeye gukomera ndetse n’imishinga ibihugu byombi byari bihuriyeho yongera kubyutswa.

Perezida Magufuli yari inshuti ikomeye y’u Rwanda ndetse byagiye bigaragarira mu bikorwa bitandukanye. Uruzinduko rwa mbere yakoreye hanze ubwo yari amaze gutorerwa kuba Perezida mu 2015, yarukoreye mu Rwanda muri Mata 2016.

Ku wa 18 Werurwe Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yavuze ko Magufuli uretse kuba inshuti, yari umuvandimwe we kandi akaba umuntu waharaniye iterambere haba ku baturage ba Tanzania ndetse n’abo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba muri rusange.

Yagize ati “Twababajwe no kubura umuvandimwe akaba n’inshuti yanjye, Perezida Magufuli. Umusanzu we ku gihugu cye n’Akarere kacu ntabwo bizibagirana.”

Yakomeje agira ati “Nihanganishije umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe bitoroshye.’’

John Pombe Magufuli yitabye Imana mu gihe hari hashize amezi make atorewe kongera kuyobora Tanzania muri manda ya kabiri. Nyuma yo gusezerwaho biteganyijwe ko uyu mugabo azashyingurwa ku ivuko rye mu gace ka Chato.

Magufuli yavutse tariki ya 29 Ukwakira 1959. Manda ye ya mbere nka Perezida wa Gatanu wa Tanzania yayitangiye ku wa 5 Ugushyingo 2015.

Uko uyu muhango uko uri kugenda imbona nkubone

Umugore wa Magufuli yananiwe kwihangana, ikiniga kiramufata ararira
Ni ibihe bikomeye ku mugore wa nyakwigendera



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)