BDF yakebuye urubyiruko n’abagore bagiseta ibirenge mu gusaba inguzanyo zibateza imbere -

webrwanda
0

BDF igaragaza ko umubare wa barwiyemezamirimo b’abagore bagana iki kigega ngo gitere inkunga imishinga yabo ukiri hasi ugereranyije n’uw’abagabo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa BDF, Rosalie Semigabo yasabye abagore n’urubyiruko gutinyuka nabo bakagana BDF.

Ati “Turashishikariza abagore n’urubyiruko kugana BDF ikabaha ibyo bagenewe, kuko kugeza ubu umubare wabo uracyari hasi ugereranyije n’abandi Banyarwanda bamaze guterwa inkunga.”

“Kugeza ubu abamaze guterwa inkunga uhereye mu myaka icumi ishize BDF imaze ishyizweho bagera kuri 37,000, bakaba bamaze guhabwa miliyari 29 Frw, ni ukuvuga 23% y’abamaze guterwa inkunga bose kandi twifuza ko nibura uyu mubare wazamuka kugera kuri 50%”

Semigabo yavuze ko impamvu umubare w’abagore n’urubyiruko ukiri muto ahanini biterwa no kwitinya kubera ko akenshi nta ngwate babaga bafite, abashishikariza kwitinyuka bakagana BDF ikabafasha mu rugendo rugana ku iterambere kuko ari cyo Guverinoma y’u Rwanda yashyiriyeho iki Kigega.

Gahunda za BDF zafashije benshi mu mishinga y’iterambere

Abagore n’urubyiruko, ni bamwe mu bagenerwabikorwa b’ibanze ba serivisi za BDF ndetse bagiye bafite n’umwihariko. Muri gahunda zabashyiriweho harimo ingwate ku nguzanyo, aho BDF yongerera umugenerwabikorwa ingwate ibura kugira ngo ikigo cy’imari kimuhe inguzanyo yasabye.

By’umwihariko ku rubyiruko n’abagore BDF ibongerera kugera kuri 75% ugereranyije na 50% ku basigaye.

BDF kandi itanga inkuga zitandukanye, aho ifatanya n’abafatanyabikorwa mu mishanga itandukanye harimo ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, n’ibindi.

Ubu itanga inkunga yitwa ‘Women and Youth Grant’ ku bagore n’urubyiruko bakora ubucuruzi basabye inguzanyo mu bigo by’imari itarengeje miliyoni 10Frw. Inkunga BDF itanga ingana na 15% mu gihe umugenerwabikorwa yishyuye neza inguzanyo kugera kuri 85%.

BDF yongerera ubushobozi za SACCO& n’ibigo by’imari iciriritse(Microfinance) bitandukanye, ikabiha inguzanyo kugira ngo bibashe gufasha abagore n’urubyiruko basaba inguzanyo.

Mu ishoramari ry’ubuhinzi n’ubworozi naho BDF ifasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciririritse barangije kaminuza bifuza gukora ubuhinzi n’ubworozi bugezweho. Nubwo nta mwihariko urimo ku bagore n’urubyiruko ariko nabo ntibahezwa.

BDF kandi igira serivisi yitwa Ikodeshagurisha, aho itanga inguzanyo ku ibigo mpuzamashyirahamwe by’abakora imirimo y’amaboko bakunda kwita ‘Agakiriro’.

Iyi nguzanyo itangwa mu buryo bwo kugurira agakiriro imashini zikenewe mu kunoza imikorere ndetse no gufasha abanyamuryango gukomeza kwiteza imbere mu bijyanye no kubaza, gusudira no gutunganya ibituruka ku mpu.

Umugenerwabikorwa iyo amaze kwishyura 80%, 20% asigaye BDF irayamutangira. N’ubwo nta mwihariko urimo ku bagore n’urubyiruko ariko nabo bafite amahirwe kuri iyi serivisi.

BDF itanga ubujyanama mu byerekeye ishoramari, imicungire y’ibigo itandukanye, ndetse igatanga n’amahugurwa mu byerekeranye no gutegura imishinga n’uburyo bwo kuyicunga neza.

Uretse izi gahunda zitandukanye hari n’izindi BDF iteganya gutangiza mu gihe kiri imbere,

Muri gahunda ziteganyijwe harimo iy’ikodeshagurisha ry’imashini ziciriritse (Micro-leasing) yashyizweho isimbura iyari isanzwe izwi nka startup toolkit.

Iyi gahunda igamije kongerera ubushobozi abize amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro n’ibindi byiciro by’umwihariko birimo urubyiruko, abagore, ndetse n’abafite ubumuga aho bafashwa kubona imashini n’ibikoresho byo gukoresha mu mushinga ubyara inyungu bakabasha kwiteza imbere.

Amakoperative na za sosiyete z’ubucuruzi zifite abanyamigabane barenze umwe zihabwa agera kuri miliyoni 10Frw, sosiyete ifite umunyamigabane umwe yemerewe agera kuri miliyoni 5Frw, inkunga nyunganizi ya 25% yemererwa umugenerwabikorwa wishyuye neza, inguzanyo yishyurwa mu gihe kigera ku myaka itatu, umugenerwabikorwa ahabwa amezi atatu yo kwitegura gutangira kwishyura.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa BDF, Rosalie Semigabo yasabye abagore n’urubyiruko gutinyuka nabo bakagana BDF



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)