Mineduc iri kubaka ibikoni mu bigo by'amashuri bizatwara asaga miliyari 7Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikoni biri kubakwa ku mashuri yo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo korohereza bimwe mu bigo by'amashuri bitabonaga uko bitekera abana saa Sita. Bizuzura bitwaye 7 944 000 000 Frw.

Ibi byatangwajwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, ku wa Kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021, mu muhango wo kwizihiza umunsi nyafurika wo kugaburira abana ku ishuri wabereye ku Rwunge rw'Amashuri rwa Kayanga mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo.

Twagirayezu yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda yo gufasha ibigo kugira ngo bijye bibona aho bitegurira n'aho bigaburirira abana babyigamo, cyane ko byagaragaye ko kuri ubu abanyeshuri benshi bafatira ifunguro rya saa sita mu mashuri.

Yavuze ko kugaburira abana ku ishuri bibafasha cyane kuguma mu ishuri no gukurikira amasomo yabo neza, aboneraho gusaba ababyeyi gushyigikira iyi gahunda bafasha ibigo by'amashuri kugira ngo bibone uko bigaburira abana.

Ati 'Gahunda ihari ni uko buri mwana abona ifunguro ku ishuri. Icya kabiri, hafashwe gahunda y'uko abana bazajya barya ku ishuri uhereye ku ncuke ariko kugira ngo iyi gahunda igere kuri bose, harasabwa ibikorwaremezo byinshi. Mwabonye ibirimo gukorwa nko kubaka ibikoni, gahunda y'ukuntu abantu bagura ibiryo n'uburyo ababyeyi bakwiye kujya babifashamo abana.'

Yongeyeho ko iyi gahunda izafasha abana gushobora kuguma mu ishuri no kubona intugamubiri zihagije kugira ngo bakure neza.

Umuyobozi w'Urwunge rw'amashuri rwa GS Kayanga, Nahayo Clemence, yavuze ko kuba abana barira mu mashuri ari ikibazo.

Ati 'Nibyo abana baracyarara mu mashuri kubera ibibazo by'ahantu ho gufatira amafunguro, kuba rero Leta iri kubaka ibikoni ni byiza kuko tugiye kujya tubona ahantu heza ho gutekera no kugaburira abana.'

Ubusanzwe Leta y'u Rwanda yishyurira buri munyeshuri 56 Frw kugira ngo abashe kurya ku ishuri saa sita, urundi ruhare rugatangwa n'ibigo bigamo n'ababyeyi b'abana, uretse ko benshi batari babyumva neza.

Biteganyijwe ko abana b'incuke n'abo mu mashuri abanza bo mu Rwanda bazatangira gahunda yo kujya barya ku bigo bigamo nyuma y'uko ibi bikoni bisaga ibigumbi 2 000 bizaba bimaze kuzura.

Ibi bikoni byubatswe mu mashuri mashya yose ari kubakwa cyangwa amaze igihe gito yubatswe, byubatswe kandi mu mashuri atanga uburezi bw'imyaka 12, amashuri afitanye imikoranire na Leta ku bw'amasezerano ndetse n'amashuri yandi byagaragaye ko akeneye ibi bikorwaremezo.

Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yitezweho kuzamura umusaruro w'abanyeshuri
Mu bigo byinshi by'amashuri, hari kubakwamo ibikoni bizajya bitekerwamo ifunguro ry'abanyeshuri
Mu ishuri rya GS Kayanga ryo mu karere ka Gasabo, igikoni MINEDUC iri kubakamo kigiye kuzura
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yemeza ko ibikoni biri kubakwa nibyuzura, bizatuma umusaruro w'abanyeshuri uzamuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-iri-kubaka-ibikoni-mu-bigo-by-amashuri-bizatwara-asaga-miliyari-7frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)