Messi yaba agiye kwisubiraho ku mwanzuro we wo gutandukana na FC Barcelona? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida mushya wa FC Barcelona, Joan Laporta yabwiye Messi ko adashobora kuva muri iyi kipe ndetse ko yiteguye gukora ibishoboka byose akahaguma.

Lionel Messi azasoza amasezerano ye muri FC Barcelona mu mpeshyi y'uyu mwaka, ndetse akaba yarafashe umwanzuro ko atagomba kongera amasezerano aho yifuzaga kuba yaranagiye umwaka ushize ariko banga kumurekura.

Nyuma y'imyaka 11 yongeye gutorerwa kuyobora FC Barcelona, Joan Laporta, ku munsi w'ejo nibwo yarahiye nka perezida mushya w'iyi kipe yo muri Catalans, yavuze ko Lionel Messi agomba kumenya ko ntaho azajya azaguma muri Barcelona.

Ati'ndi hano kugira ngo mfate imyanzuro, nko kumvisha Messi gukomeza kudukinira, na we ari hano ibyo arabizi. Tuzakora icyo bizatwara kugira ngo ugume hano, urabizi ntabwo wagenda Leo(Messi).'

Laporta akaba avuga uyu mukinnyi wifuzwa n'amakipe arimo Manchester City na PSG yizeye ko azahaguma bitewe n'umubano yari afitanye na we mbere y'uko ava ku buyobozi bwa Barcelona dore Messi yinjiye muri iyi kipe ku myaka 13.

Yakomeje avuga ko ibihe bibi ikipe irimo izabisohokamo, ariko akaba atazabikora wenyine ahubwo akeneye imbara za buri mukunzi wese wa FC Barcelona.

Yabijeje ko nyuma y'icyorezo yaba ibibazo by'amikoro bizakemuka kuko bazongera bakinjiza, bagacuruza nk'ibisanzwe.

Messi yari yafashe umwanzuro wo kuva muri FC Barcelona
Laporta yabwiye Messi ko atazava muri FC Barcelona



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/messi-yaba-agiye-kwisubiraho-ku-mwanzuro-we-wo-gutandukana-na-fc-barcelona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)