Maj. (Rtd) Mudathiru yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 -

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwatangaje umwanzuro warwo mu rubanza Maj. (Rtd) Mudathiru yaregwagamo hamwe na bagenzi be 31 bashinjwaga kuba mu mitwe ya P5 na FLN.

Mu baburanishijwe n’uru rukiko harimo itsinda ry’abantu 25 barangajwe imbere na Rtd Major Mudathiru Habib, baregwa kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe wa P5; kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho; kugirana umubano na Leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba.

Harimo n’irindi tsinda ry’abantu batandatu rifatwa nk’irirangajwe imbere na Pte Muhire Dieudonné, umusirikare muri RDF, riregwa ibyaha byo gutoroka igisirikare, ubufatanyacyaha mu kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no koshya abandi kuwujyamo, no kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba.

Abasirikare batanu b’u Rwanda baregwa muri iyi dosiye ni Pte Muhire Dieudonné, Corporal Kayiranga Viateur, Corporal Dusabimana Jean Bosco, Private Igitego Champagnat na Private Ruhinda Jean Bosco watorotse igisirikare, wakurikiranwe adahari.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Mudathiru igifungo cya burundu, gusa urukiko rwavuze ko yaburanye yemera ibyaha, akemera n’ubufasha yagiye ahabwa n’abandi bantu barimo inzego z’igisirikare cy’u Burundi.

Rwavuze ko kandi mu iburana rye yemeye ko yatoje abarwanyi ba P5 abaha imyitozo itandukanye ya gisirikare n’uburyo bagomba kwitegura kugaba ibitero k’u Rwanda.

Rushingiye ku buryo yagiye yiregura, rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25, cyo kimwe n’abandi bareganwa hamwe barimo Pte Ruhinda Jean Bosco utarigeze agaragara imbere y’urukiko cyo kimwe na Pte. Muhire Dieudonné.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)