Maj. Mudathiru wahoze muri RDF yakatiwe gufungwa imyaka 25 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwari rumaze iminsi ruburanisha Maj (Rtd) Mudathiru Habib, rwamuhamije ibyaha birimo ibyo kujya mu mutwe w'abarwanyi utemewe ndetse n'icyaha cy'iterabwoba.

Maj (Rtd) Mudathiru wigeze kuba mu gisirikare cy'u Rwanda, muri 2013 yavuye mu gihugu yerecyeza muri Uganda ahita ajyamu nkambi y'impunzi y'ahitwa Arua.

Muri 2017 uyu mugabo yaje kuva muri Uganda yerecyeza i Mulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari na ho yaje kwinjirira mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw'u Rwanda.

Maj. (rtd) Mudathiru wafatiwe mu mashyamba yo muri DRC aho yari ari mu mitwe ihunganya umutekano, ubwo yagezwaga mu Rwanda yahise atangira kuburanishwa ashimira Leta y'u Rwanda kuba yarahageze ntagirirwe nabi kandi yari ari kuyirwanya.

Ubushinjacyaha bwari wamusabiye gufungwa burundu ariko we asaba imbabazi ndetse anemera uruhare mu bikorwa bimwe yashinjwaga.

Urukiko ruvuga ko ahamwa n'ibyaha birimo icyo gukora iterabwoba, kujya mu mitwe y'ingabo itemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda no kugirana umubano na Leta z'amahanga bigiriwe kugirira nabi Leta y'u Rwanda.

Umucamanza yavuze ko icyaha gihanishwa igihano kinini muri ibi, ari kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho gihanishwa gufungwa burundu ariko ko kubera impambu z'ubwinjiracyaha, akatirwa gufungwa imyaka 25.

Iki gihano yagihawe we n'abandi bahoze mu gisirikare cy'u Rwanda baje kugitoroka ari bo ; Pte Muhire Dieudonné na Pte Ruhinda Jean Bosco (waburanishijwe atarafatwa).

Urukiko rwagarutse ku byagiye bivugwa mu kuburana, rwavuze ko Mudathiru yagiranye umubano na bamwe mu bakozi ba Leta ya Uganda kugira ngo abashe kubona abarwanyi bo kujyana mu mutwe wa P5 yakoreraga muri DRC.

Rwavuze kandi ko yafatanyije n'abo muri Leta y'u Burundi bamuhaye ibikoresho bya gisirikare nk'imbunda n'amasasu ndetse n'inzira kugira ngo abashe kubigeza muri DRC.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Maj-Mudathiru-wahoze-muri-RDF-yakatiwe-gufungwa-imyaka-25

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)