LIVE : Rusesabagina yasobanuye ko Bishop Niyomwongeri yakoranye na RIB mu "kumushimuta" #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko Urukiko rufashe umwanzuro ko urubanza rukomeza ndetse n'uruhande rwa Paul Rusesabagina rukavuga ko noneho rwiteguye gusobanura inzitizi zarwo, Paul Rusesabagina yahawe umwanya ngo asobanure iyo nzitizi, asaba ko Umunyamategeko we azisobanura.

Me Jean Felix Rusakemwa yagarutse ku rugendo rw'uburyo Paul Rusesabagina yageze mu Rwanda kuva avuye i Dubai kugeza ageze mu Rwanda.

Yavuze Rusesabagina yafashwe mu ijoro ryo ku wa 27 rishyira ku wa 28 z'ukwa Kanama 2020, agashimutwa, ngo agahita afatwa agafungwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko kuko nta cyemezo na kimwe giteganywa n'amategeko yari afite.

Me Jean Felix Rudakemwa avuga ko ubundi iyo igihugu gishaka umuntu ukekwaho ibyaha yoherezwa kuburanira mu icyo gihugu, rurabigisaba noneho inkiko zibishinzwe zigaterana zigafata icyemezo.

Me Jean Felix Rusakemwa yagize ati 'Izanwa rye mu Rwanda ni kidnaping ni ugushimutwa, yasobanuye mu Bugenzacyaha, muri Pariki arabivuga, biba iby'ubusa.'

Yasabye ko ibyemezo byose yafatiwe bikurwaho ku buryo yahita arekurwa 'nta yindi nkomyi agasubizwa mu buzima bwe busanzwe.'

Yavuze ko yafatiwe mu Leta zunze ubumwe z'Abarabu, nta Visa nyarwanda yari yatse kandi muri 2004 yaje afite Visa.

Uyu munyamategeko avuga ko bitumvikana uburyo Rusesabagina yazanywe mu Rwanda kandi nIkiko zo mu Bubiligi zari zaratangiye kumuburanisha ariko 'babirenzeho barashimuta.'

Yavuze kandi ko iyo umuntu akekwaho icyaha, hari inzira zikurikizwa kugira ngo agezwe mu butabera ziteganywa n'itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha cyane cyane mu ngingo za 29 kugeza ku ya 31 z'iri tegeko.

Yagize ati 'U Rwanda rwagombaga kumusaba Leta Zunze Ubumwe z'abarabu ubundi hagakorwa inzira zemewe n'amategeko.'

Yakomeje agira 'Iri shimutwa kandi ryashimangiwe n'umutangabuhamya w'Ubushinjacyaha witwa Bishop Constantin Niyomwungeri.

Yavuze ko uyu mutangabuhamya abishimangira mu nyandiko mvugo eshatu zirimo iyo ku wa 27 Gashyantare 2020.

Ngo uyu mugabo yafatanyije na RIB mu gutegura no gushyira mu bikorwa izanwa mu Rwanda rya Paul Rusesabagina, akavuga ko indege yamuzanye yatanzwe na RIB. Ati 'kuvuga RIB kandi ubwo ni ikigo cya Leta, ubwo ni Leta yabikoze.'

Me Rudakemwa avuga ko muri izo nyandiko mvugo, Bishop Constatin Niyomwungeri hari aho ahuza na Rusesabagina wavuze ko yahagurutse Dubai ajya i Bujumbura ariko ko ngo umugambi wari waracuzwe mbere wo kumuzana i Kigali.

Ngo igihe bari bageze mu ndege, abapilote bavuze ko Indege igiye i Kigali 'ariko Bishop bimutera impungenge asaba abapilote ko batongera kuvuga ko bagiye i Kigali kugira ngo Rusesabagina atabimenya.'

Ati 'Ibyo rero birashimangira ko Rusesabagina yashimuswe ariko amayeri Bishop yari yarapanze, Rusesabagina yisanze i Kigali nta n'inyandiko n'imwe afite.'

Ingingo ya 09 y'amasezerano mpuzamahanga y'uburenganzira bwa muntu, ivuga ko uburenganzira bw'umuntu ari ntayegayezwa, ivuga ko umuntu wese wafashwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko, uwafashwe asubizwa uburenganzira bwe.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/LIVE-Rusesabagina-yasobanuye-ko-Bishop-Niyomwongeri-yakoranye-na-RIB-mu-kumushimuta

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)