LIVE: Rusesabagina yasabye amezi atandatu yo gutegura dosiye y’urubanza rwe (Amafoto) -

webrwanda
0

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ni rwo rurikuburanisha urubanza Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nsengimana Herman n’abandi 18 baregwamo ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho.

Uru rubanza ariko ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Rusesabagina yahoze ayoboye Impuzamashyaka ya MRCD, ifite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye.

Uyu musaza w’imyaka 66 ku wa Kane yageze mu rukiko atari kumwe n’umwunganizi we, Me Rudakemwa Félix, bituma urubanza rusubikwa nyuma yo gusesengura no gusanga mu nyungu z’ubutabera no guha uburenganzira uregwa bwo kunganirwa bikwiye ko aba ari kumwe n’umunyamategeko we.

Nsabimana Callixte ‘Sankara’ n’umwunganira mu mategeko, Me Nkundabarashi Moïse bagaragaje ko kuba Me Rudakemwa atabonetse mu rukiko ari uburyo ’tactic’ bwo gukomeza gutinza urubanza nkana.

Urukiko rwanzuye ko Me Rudakemwa na Mugabo Shariff Youssuf wunganira abarimo Hakizimana Théogène bitabira iburanisha ry’uyu munsi kugira ngo urubanza rukomeze.

Kuri uyu wa Gatanu, biteganyijwe ko urubanza rukomeza Sankara aburana mu mizi kuko we yari yaratangiye kwiregura ku byaba bimwe na bimwe.

-  UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

-  Rusesabagina yongeye gusaba guhabwa abavoka be mpuzamahanga

Me Rudakemwa yavuze ko Rusesabagina yangiwe guhabwa abanyamategeko be barimo Kate Gibson na Philippe LaRochelle.

Ubwo yatangaga ubwo busabe, yasubijwe ko hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga ku kijyanye n’imikoranire y’ibihugu hanzuwe ko bitashoboka.

Rusesabagina yavuze ko kuba atunganiwe n’abavoka be byabaye imbogamizi.

Ati “Nahisemo Me Gatera na Me Rudakemwa ariko nanahisemo n’abandi bavoka, sinumva impamvu ari njye wa mbere waburanirwa n’abavoka nagenewe. Ni cyo gisubizo nahawe, sinumva impamvu umuntu atunganirwa n’umwavoka nihitiyemo. Ndetse umuntu yanatumira umwavoka wo mu ijuru, akaba yaza hano.’’

Umucamanza amubajije impamvu atatumiye uwo mwavoka wo mu ijuru, aseka yagize ati “Nuwo mu Isi baramwanze.’’

Yakomeje ati “Ababinsubije [ko ntashobora kubona] ni yo mpamvu mbisabye urukiko.’’

-  Rusesabagina yasabye amezi atandatu yo gutegura dosiye

09:00: Me Rudakemwa wunganira Rusesabagina yavuze ko nibura kugira ngo babone umwanya uhagije wo kwiga neza kuri dosiye, akeneye amezi nibura atandatu.

Ati “Icyo gihe nibura ni bwo twazaza imbere yabo ku buryo dusobanura neza dosiye.’’

08:52: Paul Rusesabagina yavuze ko umuyobozi wa gereza yamwemereye kumuha mudasobwa ariko kugeza iki gihe ntabwo arayibona.

Ati “Ubu sinshobora kwinjira muri dosiye. Urubanza si igitabo umuntu asoma ahindura paji, bisaba kubisesengura. Nifuje ko bishobotse nanjye mwampa uburyo bwo kwicara nkiga kuri iyi dosiye duhuriyemo turi abantu 21. Nimara kubisoma, maze kubyiga nanabiganiriyeho n’abanyunganira mu mategeko, tuzaze kuburana ariko tuburana dosiye tuzi neza. Icyifuzo cyanjye ni uko ntegereje ko umuyobozi wa gereza ampa ibyo yansezeranyije.’’

Yavuze ko no gufotora dosiye gusa nabyo ari urugendo rurerure cyane.

Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko gufotora dosiye bitakiri ngombwa.

Rusesabagina yasabye ko yahabwa igihe, imashini yaboneka akazabona uko yiga kuri dosiye ye.

08:47: Me Rudakemwa yavuze ko inyandiko ikubiyemo ikirego igera ku mapaji 300, wakongeraho za annexe amapaji akaba arenga ibihumbi 10.

Ati “Imashini ntihagije kuko igomba kuba irimo Imprimante na scanner kugira ngo ajye ahererekanya inyandiko n’abavoka be. Turasaba urukiko ko impapuro ze ahererekanya n’abavoka zirebana n’urubanza zirafatirwa, gereza ikazitindana. Ibanga riri hagati y’umwavoka n’umukiliya we rirahazambira. Niba gereza ibonye ibanga ishobora kuvugana n’izindi nzego ku buryo ibanga hagati y’impande zombi.’’

-  Rusesabagina yasabye ko urubanza rusubikwa

08:40: Me Rudakemwa Félix wunganira Paul Rusesabagina yasabye ko umukiliya we akenewe umwanya uhagije kugira ngo abone igihe gihagije n’ibikoresho bimufasha gutegura urubanza.

Ku wa 1 Werurwe 2021, urukiko rwasuye Gereza ya Mageragere avuga ko atabashije kwiregura kuko atabonye uburyo bwo gutegura imyiregurire ye.

Urukiko rwemeye ko ahabwa ibikoresho ndetse inyandiko yohererezanya n’abavoka be zitajya zifatirwa.

Me Rudakemwa ati “Uwo nunganira arasaba ko ubusabe bwe bujya mu bikorwa kugira ngo atangire kwiregura.’’

08:35: Inteko iburanisha yageze mu byicaro byayo. Umucamanza yatangiye asaba abavoka bakererwa n’abasiba batabimenyesheje urukiko kwitwararika kuko rufite ububasha bwo kubahana.

Amafoto y’ababuranyi mu rukiko

-  Rusesabagina arunganiwe!

Bitandukanye no ku munsi wo ku wa Kane aho Rusesabagina yageze mu rukiko atari kumwe n’umwunganizi we mu by’amategeko, kuri uyu wa Gatanu, Me Rudakemwa Félix.

-  Ababuranyi bose uko ari 21 bageze mu cyumba cy’iburanisha mu Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura.

Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengiyumva Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuze Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

Inkuru bifitanye isano: Rusesabagina yageze mu rukiko atunganiwe, Sankara ati ‘ni tactic’ zo gutinza urubanza (Amafoto na Video)

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)