Hategekimana Richard wamuritse ibitabo bibiri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bitabo yamuritse birimo icyitwa 'Ubudasa bw'u Rwanda' kigaruka ku bidasanzwe u Rwanda rwakoze byarufashije kandi bikomeje kurufasha kugera ku iterambere ritangaza benshi abarusura uko bwije n'uko bukeye.

Ikindi ni 'Umukozi Ubereye u Rwanda' kigaruka ku mpanuro za Perezida Kagame yatanze mu bihe bitandukanye ku bakozi bo mu nzego zitandukanye, ku buryo bwo kunoza akazi kabo.

Uyu muhango wabaye ku mugoroba wa tariki 23 Ukuboza 2022 muri Kigali Marriot Hotel, wari uyobowe na Cleophas Barore.

Ni umuhango witabiriwe n'abantu batandukanye barimo Sina Gérard, Rucagu Boniface, Charles Murigande n'abandi.

Hategekimana Richard avuga ko kwandika ibi bitabo yabikoze mu rwego rwo gushimangira  umusanzu we nk'umwanditsi agomba gutanga ku iterambere ry'u Rwanda ndetse aharanira ko ibyagezweho bikomeza gusigasirwa.

Yagize ati 'Mu Rwanda rwo hambere benshi bavugaga ko nta muntu ujya gusaba akazi ariko uyu munsi turi mu Isi yo gushaka akazi, isaba guhatana cyane, ariko uwo mukozi usaba akazi hari ibyo asabwa kuba yujuje nibyo biri muri iki gitabo.'

Bimwe mu byavugiwe muri uyu muhango n'abafashe ijambo, bagarutse ku ruhare rw'abikorera mu guteza imbere ubwanditsi bw'ibitabo mu Rwanda.

Aha abikorera basabwe gushora imari muri uyu mwuga udapfa kwisukirwa n'ubonetse wese. Sina Gérard uherutse kwandika igitabo yise 'Umuhangamirimo mu rugendo rw'ubuzima' yavuze ko hagikenewe imbaraga nyinshi z'abantu batandukanye mu kugerageza kwimakaza umuco wo gusoma ibitamo mu banyarwanda.

Yavuze ko ari kugerageza kugira icyo akora kuri iki kibazo. Ati 'Ndagira ngo najye mbizeze ko ngiye gukomeza kugira icyo nkora cyane ko ninjiye muri ubu bwanditsi bw'ibitabo. Ubu hari icyo mfite cyanditse mu ndimi anye (igifaransa, icyongereza, igiswayile n'ikinyarwanda). 

Ubu mu ishuri mfite nimakaje umuco wo gusoma ibitabo kuko mbona ari byo byazafasha mu gutanga abanditsi beza b'ibitabo b'ejo hazaza.'

Muri uyu muhango hashimiwe abagaragaje uruhare rwabo mu gushyigikira ubwanditsi bw'ibitabo mu Rwanda, aba barimo rwiyemezamireho Sina Gérard na Dr. Ignace Niyigaba.

Ikindi cyaganiriweho ni uruhare rw'ubwanditsi bw'ibitabo mu kwimakaza ubudasa bw'u Rwanda ndetse no gusigasira ibyagezweho.

Sheikh Abdul Karim Harerimana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye Richard Hategekimana avuga ko ubwanditse bw'ibitabo mu Rwanda bukwiriye gushyigikirwa.

Yagize ati 'Nkurikije ibyo nabonye muri ibi bitabo  nabonye ko bikwiriye gusomwa n'abanyarwanda ndetse n'abandi, Hategekimana yakoze cyane.'

Yasabye abanditsi kwandika inkuru z'u Rwanda nibyo rwagezeho mu rwego rwo gusigasira amateka y'iki gihugu. Yagize ati 'Nubwo tukivuga ko abanyarwanda basoma ibitabo ari bake ariko inzira turacyayirimo kandi biragenda bigana aheza, hari ibitabo  minisiteri y'uburezi yafasha ibigeza mu mashuri byigiswa abana bacu.'

'U Rwanda ntabwo rusa n'ibindi bihugu , amateka y'iki gihugu, ibyo rwanyuzemo rwikura mu mateka mabi rukagera aheza mu buryo bukomeje gutangaza abandi ni ibintu bikwiriye gushyirwa mu nyandiko.'

Agurika  ku gitabo 'Umukozi ubereye u Rwanda' yagize ati 'Koko mu mbwirwaruhame Perezida wa Repubulika avuga  hari ibyo agarukaho kenshi ariko buriya hari abatagira amahirwe yo kubyumva, ibi bitabo byabafasha akagira icyo akuramo cyamugirira akamora mu kwiyubaka kwe.'

Si ubwa mbere Hategekimana ashyira hanze ibitabo bigaruka ku iterambere ry'u Rwanda dore ko afite ibindi nka 'Urubyiruko dufitanye Igihango', Igihango n'Inkotanyi, Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame n'ibindi.

Hategikimana Richard wamuritse ibitabo bye bibiri yasobanuye ko yabyanditse agendeye ku mpanuro za Perezida Kagame

Murigande Charles, Rugacu Bonifase, Sina Gerard, na Sheihk Abdul Karim mu bitabiriye uyu muhango

Hategikimana Charles yahigiye kuzajya asohora ibiabo bitatu buri mwaka

Abitabiriye uyu muhango banyuzwe n'ibitabo bya Hategekimana Richard


Bahawe umwanya wo gusoma ibitabo bya Hategekimana Richard bikubiyemo ubumenyi

Uretse ibitabo bya Hategekimana hari n'ibindi byerekanywe birimo icya Sina Gerard

Sheihk Abdul Karim yashimye umurava wa Hategekimana Richard

Sina Gerard yashimwe ku ntambwe yateye yo kwandika igitabo yise ''Umuhangamirimo mu rugendo rw'ubuzima''

Cleophas Barore wari umusangiza w'amagambo muri uyu muhango

Umwanditsi Hategekimana Richard yashimiwe umurava we mu kubaka u Rwanda abinyujije mu bitabo yamuritse


Murigande Charles yitabiriye uyu muhango




"Umukozi Ubereye U Rwanda" kimwe mu bitabo byamuritswe na Hategekimana Richard



Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124209/hategekimana-richard-wamuritse-ibitabo-bibiri-yashimiwe-umusanzu-we-mu-kubaka-u-rwanda-ama-124209.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)