LIVE : Paul Rusesabagina yavuze ko nibura nyuma y'amezi 6 ari bwo yaba yiteguye kuburana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Me Jean Felix Rudakemwa ejo utari witabiriye iburanisha, yavuze ko umukiliya we akeneye umwanya uhagije wo kwiga dosiye ikubiyemo ibirego ashinjwa kuko ari nini.

Uyu munyamategeko yavuze ko hakenewe nibura amezi atandatu yo kugira ngo babe bize neza iriya dosiye.

Me Rudakemwa ati 'Icyo gihe nibura ni bwo twazaza imbere yabo ku buryo dusobanura neza dosiye.'

Iki cyifuzo cyabo cyashingira ku kuba Paul Rusesabagina ngo yaremerewe mudasobwa n'umuyobozi wa gereza ariko akaba atarayibona.

Yavuze ko adashobora kwinjira muri dosiye ye kandi ko urubanza atari igitabo ku buryo umuntu yahindura paji ngo agende asoma.

Rusesabagina yagize ati 'Nifuje ko bishobotse nanjye mwampa uburyo bwo kwicara nkiga kuri iyi dosiye duhuriyemo turi abantu 21. Nimara kubisoma, maze kubyiga nanabiganiriyeho n'abanyunganira mu mategeko, tuzaze kuburana ariko tuburana dosiye tuzi neza.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/LIVE-Paul-Rusesabagina-yavuze-ko-nibura-nyuma-y-amezi-6-ari-bwo-yaba-yiteguye-kuburana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)