Kurwanira umutungo, ubusinzi n'imyumvire mibi mu biteza amakimbirane mu ngo z'i Nyaruguru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakimbirane ashingiye ku mutungo, ubusinzi, abatumva neza uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'umugabo n'umugore ndetse n'ingo zibana zitarasezeranye ni bimwe mu bibangamiye imiryango yo mu Karere ka Nyaruguru.

Byatangajwe n'Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Nyaruguru, Nyirabahinyuza Mediatrice, mu kiganiro kigaruka ku munsi mpuzamahanga w'umugore cyatambutse kuri Radio Salus.

Yavuze ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko amakimbirane yo mu ngo muri ako karere ashingiye ku bintu bine aribyo umutungo, imyumvire mibi ku buringanire n'ubwuzuzanye, ubusinzi ndetse n'ingo z'ababana batarasezeranye.

Ati 'Twasanze ashingiye ku bintu bitatu; icya mbere ni umutungo, icya kabiri ni imyumvire, ha handi umugabo aba yumva ari kamara muri byose mu rugo yumva nta wamuvuga cyangwa ngo amutereho inkunga mu rugo.'

'Icya gatatu mu minsi ishize cyari ubusinzi, gusa uyu munsi cyaragabanutse kuko utubari tutarimo gukora. Ikindi ni ingo zibana zitarasezeranye, umugabo yamara kumuzana yaramubonaga ari umukobwa mwiza, bamarana iminsi akabona aramuhaze akamubwira ati 'sinkigushaka'. Iyo niyo nkomoko y'amakimbirane manini agaragara mu karere.'

Yakomeje avuga ko mu Karere ka Nyaruguru ba mutima w'urugo (abagore) bihaye umuhigo wo gukemura amakimbirane yo mu ngo batanga ubujyanama kandi ngo hari intambwe nini imaze guterwa.

Ati 'Iyo nzira rero twayinyuzemo tubona irimo kuduha umusaruro ku kigero cy'uko mu ngo zari hejuru ya 560 twari twabaruye zifite amakimbirane, uyu munsi izigera kuri 395 zimaze kuyavamo binyuze mu babyeyi b'abaturanyi babagira inama. N'izisigaye turakomeza ubakangurambaga kugira ngo ziyavemo.'

Bamwe mu bafite ingo zahoragamo amakimbirane mu Karere ka Nyaruguru babwiye IGIHE ko yabateye ubukene ariko nyuma yo gufashwa kuyasohokamo basigaye babanye neza kandi n'iterambere batangiye kurigeraho.

Dusabe Jeanne wo mu Murenge wa Nyagisozi avuga ko we n'umugabo we Murangizi Théoneste bahoraga mu ntonganya no kurwana bikamuviramo kwahukana kenshi.

Yagize ati 'Yazaga yasinze akankubita no mu buriri akampohotera. Nta kintu twari dufite nta n'itungo na rimwe twari tworoye kuko twahoraga mu nduru gusa.'

Murangizi Théoneste na we avuga ko hari n'ubwo yazaga yasinze batinda kumukingurira agasenya idirishya ry'inzu akarinyuramo agakubita umugore.

Ati 'Ibyacu byari ibibazo gusa kuko nta munsi wiraga tutagiranye ibibazo. Turashimira ubuyobozi bwadufashije bukatwigisha bukatugira inama, ubu tubanye neza nta kibazo.'

Nyuma yo gusohoka mu makimbirane, uyu muryango wabashije kwiyubakira inzu zikodeshwa zifite agaciro ka miliyoni esheshatu. Boroye inka, ingurube n'ihene byose bibafasha mu iterambere.

Inyubako y'Ibiro by'Akarere ka Nyaruguru

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kurwanira-umutungo-ubusinzi-n-imyumvire-mibi-mu-biteza-amakimbirane-mu-ngo-z-i

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)