Kugeza n'ubu sindumva ukuntu nkodesha ubutaka nkanabwishyurira umusoro- Habineza (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro kihariye yagiranye na UKWEZI TV, Dr Frank Habineza uherutse no kugaragaza ko atishimiye isamurwa ry'imisoro y'ubukode ku mitungo itimukanwa, ikaba yarasubijwe uko yahoze muri 2019, avuga ko yishimiye kuba Guverinoma yarumvise ubusabe bw'abaturage.

Avuga ko bitumvikanaga kuba Guverinoma yarazamuye imisoro y'imitungo itimukanwa mu gihe amikoro y'abaturage yahungabanyijwe n'ingaruka z'icyorezo cya COVID-19 kimaze umwaka kigeze mu Rwanda.

Yagize ati 'Ndumva ari intambwe nziza yabaye ariko kandi nk'uko bavuze ko icyemezo cya burundu kitaragerwaho reka twizere ko icyo cyemezo nibura ayo mafaranga azaba ava kuri 0 akagera ku 100 [icyemezo cyazamuraga imisoro cyagenaga ko ari hagati ya 0 na 300 Frw].'

Ubusanzwe itegeko ry'umusoro w'ubukode ku mutungo utimukanwa ubarwa hagati ya 0 na 80 Frw, akaba ari na wo ukomeza kugenderwaho muri uyu mwaka.

Dr Frank Habineza avuga ko kuba Leta yagumishijeho uyu musoro, bigaragaza ubushake bwa politiki bwo kumva ibitecyerezo by'abaturage bari bagaragaje ko babangamiwe n'itumbagizwa ry'iriya misoro yari ihabanye n'ubushobozi bwabo.

Uyu munyapolitiki waniyamamarije ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ya 2017 ariko agatsindwa ku majwi 0,45% ; ishyaka rye rya DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) ryari ryiyamamaje rivuga ko rizakuraho umusoro w'ubutaka.

Avuga ko ubusanzwe abantu batari bazi ko ubutaka bwabo babukodesha ariko ko aho bakomereje kubisobanura ubu bamaze kubimenya kuko ibyangombwa by'ubutaka bafite ari iby'ubukode.

Dr Habineza avuga ko ubundi bitumvikana kuba umuturage akodesha ubutaka yarangiza akaba ari na we wishyura umusore mu gihe wagombye kwishyurwa n'uwakodesheje uwo muturage.

Ati 'Ni nk'uko waba ukodesha iyi nzu, warangiza ukanayishyurira umusoro kandi uyikodesha. Urumva ni ibintu bidasobanutse. Niba dukodesha, uwo ukodesha ni we wagombye kwishyura umusoro, ni ukuvuga ngo Leta ni yo yagakwiye kwishyura umusoro, ariko noneho umutungo ni uwayo, twe turakodesha twarangiza tukishyura n'umusoro.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Kugeza-n-ubu-sindumva-ukuntu-nkodesha-ubutaka-nkanabwishyurira-umusoro-Habineza-VIDEO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)