Biden yarahiriye guhana ‘umwicanyi’ Putin wagerageje gufasha Trump mu matora aherutse muri Amerika -

webrwanda
0

Biden yavuze ibi nyuma ya raporo y’inzego z’iperereza muri Amerika, yemeje ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Perezida yabaye mu mwaka ushize muri Amerika. Ni ibikorwa avuga ko byakozwe “Binyuze mu gukwirakwiza amakuru y’ibihuha mu bitangazamakuru bya Amerika ndetse no kuri bamwe mu bari muri Leta ya Trump”.

Iyi raporo kandi yagaragaje ko ibyo ari ibikorwa byari biteguye neza, ndetse ko bishobora kuba byarashyigikiwe na Perezida Putin ku giti cye, ibintu byari bibaye ku nshuro ya kabiri kuko inzego z’iperereza muri Amerika zari zanatangaje ko no mu mwaka wa 2016, u Burusiya bwagerageje kwivanga mu matora ya Perezida yatsinzwe na Perezida Trump icyo gihe.

Biden wari warakaye bikomeye, yavuze ko yagiranye ikiganiro na Perezida Putin kuri telefoni, akamubwira ko “baziranye bihagije”, ku buryo umunsi ibimenyetso byemeje ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Amerika, Putin agomba kwitegura kubiryozwa mu buryo bikomeye.

Yagize ati “Twagiranye ibiganiro birebire, ndamuzi bihagije. Ikiganiro cyaratangiye maze ndamubwira nti ‘ndakuzi kandi nawe uranzi’. Ibimenyetso nibyerekana ko byabayeho (ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Amerika), witegure ibizakurikiraho”.

Perezida Biden yanavuze ko yizera ko Putin ari “Umwicanyi” nyuma y’ibirego byinshi byakomeje gushinja u Burusiya ‘kuroga’ abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin, ndetse kuri uyu wa gatatu, inzego za Amerika z’ubucuruzi zashyizeho ibindi bihano ku bicuruzwa byoherezwa mu Burusiya, nyuma yo gushinja u Burusiya kuba inyuma y’ibikorwa byo kuroga Sergei Skripal n’umukobwa we Salisbury byabereye mu Bwongereza.

U Burusiya kandi bwanashinjwe kugira uruhare mu kuroga Alexey Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin, usibye ko ku bw’amahirwe yaje kurokoka nyuma yo kuvurwa amezi atanu yose mu Budage.

Biden yavuze ko Putin atazamukira nyuma y'uko inzego z'iperereza zemeje ko uyu mugabo yivanze mu matora aherutse kubera muri Amerika



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)