Bateye benshi urujijo nyuma yuko, baguwe gitumo basenga inyama z'ihene, Amafoto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwavuga ko Isi iri kugana ku musozo ntiyaba abeshye ibi mbivuze kubera yuko abayoboke b'itorero Fathers Salvation bo mu gihugu cya Ghana  baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo babagaga ihene barangije bafata amaguru yayo barayibamba ku giti barangije barunama barayiramya.

Uru rusengero rutavugwaho byinshi na legitpost.com dukesha iyi  nkuru rugaragaramo abakuru n'abato bubaraye imbere y'izi nyama bigaragara ko ari iz'ihene yabazwe basakuza n'amajwi yo hejuru bigaragara ko bayiramya.

Kuva aya mashusho y'aba bayoboke yajya hanze, abantu batandukanye bakomeje kuyahererekanya bamwe babashima ko ngo bazanye imyemerere mishya itandukanye n'iyabazungu, mu gihe umubare munini wiganjemo abakiristu n'abayisilamu wabifatiye ku gahanga uvuga ko ari bamwe mu bagaragaje ikimenyetso cy'imperuka yegereje.


Baciye ibintu nyuma yuko basengaga inyama z'ihene



Source : https://impanuro.rw/2021/03/18/bateye-benshi-urujijo-nyuma-yuko-baguwe-gitumo-basenga-inyama-zihene-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)