- Mu bakuriye i Kigali ndetse no mu Mujyi wa Huye bazi Venant Kabandana, umugabo wamamaye mu bucuruzi bwakorerwaga ahitwa 'Chez Venant',uyu mugabo nawe yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2021 , azize uburwayi .
Abo mu muryango w'uyu mugabo wamenyekanye nk'umuntu ukora imigati iryoshye mu myaka ya za 80, bavuga ko yitabye Imana azize uburwayi, akaba yashizemo umwuka arimo kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.
Umukobwa we Ariane Kabandana, abinyujije kuri Instagram yagize ati ' Papa ndagukunda, wabaye imfura ubuzima bwawe bwose, wabereye bose Intangarugero. Wari umubyeyi mwiza w'imfura, buri muntu wese yakwifuza kubera ko wari umugabo w'imfura w'Intwari. Waritanze cyane , wari umuntu mwiza birenze uko nasobanura ,nta kintu kibi na kimwe cyigeze kikuranga'.
Hari abari basanzwe bazi ahacururizwa hafite izina rya 'Chez Venant' bamwe batazi na nyiraho ariko bakahakundira kuba ari ahantu bagura umugati n'ibindi biribwa bitandukanye bikoze mu ifarini. Hari n'abavuga ko nta wundi mugati barya, keretse uwaho.
Ihahiro Chez Venant mu mujyi wa Kigali ryahoze iherereye hafi y'amasangano (Rond point) yo mu Mujyi rwagati munsi yo kwa Rubangura hafi y'inyubako ya MIC.
Ubucuruzi bw'uyu mugabo ntibwari i Kigali gusa, kuko no mu mujyi wa Huye yari yarahubatse izina, ku buryo kurangira umuntu ko uri Chez Venant byabaga ari nko kumubwira ko uri kuri wambonye.

Kabandana Venant yitabye Imana
IMANA IMWAKIRE MU BAYOÂ
Source : https://impanuro.rw/2021/03/18/kabandana-venant-wamamaye-ku-izina-rya-chez-venant-yapfuye/