Isesengura : Inkomoko y'amakimbirane avugwa muri ADEPR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

ADEPR muri 2011 na 2012 havuzwemo ikibazo cy'amako n'ikibazo cy'imicungire mibi y'umutungo w'itorero, iri dini ryayoborwaga na Pasteur Samuel Usabwimana umuyobozi mukuru, icyo gihe RGB (Ikigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere) cyari kiyobowe na Prof. Shayaka Anastase, naho Amb.Sheikh Habimana Saleh yari Umuyobozi ushinzwe imitwe ya politiki n'imiryango itari iya Leta n'iyihaye Imana.

Amb.Sheikh Habimana Saleh muri 2012 yakuyeho inzego za ADEPR zariho icyo gihe ishyirwaho Bishop Sibonana Jean na Bishop Tom Rwagasana bahabwa inshingano zo kuyobora ADEPR baza bafite akazi gakomeye ko kongera guhuza umuryango mugari wa ADEPR no kurandura ikibazo cy'ingengabitekerezo ya Jenoside yavuzwemo imyaka myinshi.

Aba na bo bamaze imyaka itanu muri izo nshingano muri 2017 bavanwaho bose bahita banafungwa bakurikiranyweho kunyereza asaga miriyali 5Frw, abatawe muri yombi ntabwo bamaze igihe kinini muri gereza basabye kurekurwa by'agateganyo inkiko zirabibemerera, ariko bakomeza gukurikiranwa n'ubutabera urubanza rwabo rumaze imyaka ine rutarapfundikirwa rugeze mu Rukiko Rukuru.Komite yasimbuye Bishop Sibomana Jean na bagenzi be yasimbuwe muri 2017 iyobowe na Pasteur Ephrem Karuranga na bagenzi be na yo ntabwo yarambye ku buyobozi kuko yamazeho imyaka itatu gusa na yo Urwego rw'Igihugu rw'imiyoborere (RGB) rurayisesa hashyirwaho indi y'inzibacyuho ihabwa umwaka umwe kugira ngo irebe uko yarangiza ibibazo byo muri ADEPR bimaze imyaka bitarangira byabaye urudaca mu idini.

Iyi Komite na yo uyu munsi iri gukurikiranwa n'Ubushinjacyaha, aho bamwe bakekwaho kuba mu mutwe w'iterabwoba n'ibindi byaha bitandukanye.

Ingengabitekerezo ya Jenoside ivugwa muri ADEPR ikomoka he ?

Mu Rwanda, muri Mata 1994 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ADEPR kimwe n'andi madini yose yari yemewe icyo gihe yagize abayobozi cyangwa abayoboke bijanditse mu bikorwa byo guhiga no kwica Abatutsi, icyo gihe bamwe mu bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo Pasteur Joseph Nsanzurwimo wari umuvugizi wa ADEPR mbere ya Jenoside no muri Jenoside.

Uyu Joseph Nsanzurwimo yanditse igitabo aho avuga ko mu Rwanda habaye intambara hatabaye Jenoside, akanavuga ko iyo ntambara yatewe na RPF-Inkotanyi kuko ari yo yateye u Rwanda.

Pasteur Mutaruruka Celestin umuhungu wa Nsanzurwimo ni umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu aba mu gihugu cy'Ubwongereza yari umuntu ukomeye mu ishyaka rya CDR.

Pasteur Jean Paul Birindabagabo, alias Pastor Daniel Bagabo na we akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumberi mu Karere ka Ngoma, aho ari mu nkiko zo mu Rwanda kuko yafatiwe mu gihugu cya Uganda muri 2015 aracyaburanishwa afungiye muri gereza ya Nyanza.

Pasteur Mboneko Corneille yakatiwe n'inkiko Gacaca, uyu Mboneko muri 2018 yahawe inshingano zo kuyobora ADEPR mu bihungu by'Ububiligi no mu Bufaransa.

Pasteur Uwinkindi Jean yoherejwe n'Urukiko rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzania muri 2011, aho uyu yashinjwe uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe i Kanzenze (mu Karere ka Bugesera) na we afungiye muri Gereza ya Nyanza.

Aba bose n'abandi ntabwo itorero rya ADEPR riragaragaza aho rihagaze ku bahoze ari Abayobozi mu idini bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Isesengura rya Israel Ishimwe Umunyamakuru wa Igihe.com ku bindi bibazo bya ADEPR

Umunyamakuru wa Igihe.com umaze imyaka itanu mu itangazamakuru, Israel Ishimwe akaba n'umuyoboke wa ADEPR we avuga ko muri ADEPR hakunda kubamo kata.Ishimwe yemeza ko umuyobozi wese uje muri ADEPR aba ashaka kwikuriramo aye.

Yavuze ko impinduka zagiye ziba muri ADEPR bamwe bakavaho hakajyaho abanda, ababasimbuye nta somo bakuramo kuko bose bagiye bavaho bakurikiranwaho inyereza ry'umutungo wa ADEPR wa hato na hato no kutumvikana hagagati yabo.

Ati 'ADEPR biragoye ko yabaho itarimo amakimbirane, kuba Umuvugizi wa ADEPR abantu bose baba bashaka uwo mwanya kuko habamo akantu.'

Ishimwe Israel avuga ko ubuyobozi buriho ubu bufite inshingano zikomeye kuko basabwe kuvugurura amategeko ya ADEPR.

Ati 'Njye ndabona itorero rya ADEPR risa nkaho ryahereye ku busa. Me Nsabimana Cyprien wunganira ADEPR mu Mategeko uyu munsi afite akazi gakomeye, kuko nashyiramo amarangamutima mu kugira inama Abayobozi ba ADEPR azagwa mu mutego nk'uwo abamubanjirije baguyemo, wo gutinya kugira inama abakoresha babo mu bijyanye n'amategeko. Abayobozi bashya bashyizweho bakwiye kugirirwa ikizere kugira ngo bahe itorero icyerekezo kizima.'

Itorero rya ADEPR rimaze imyaka 81 rigeze mu Rwanda, ryatangiriye i Gihundwe mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi rizanywe n'Abamisiyoneli bavuye i Bukavu muri Congo Kinshasa (yari Zaire), abo bayizanye bakomokaga mu gihugu cya Sweden.

ADEPR mu gihugu hose yashinze imizi, rifite abayoboke bagera kuri Miriyoni eshatu. Iri dini rifite insengero mu gihugu hose zigera ku 3 280.

Nta n'uwabura kuvuga amakimbirane ashingiye ku 'Agakombe' yakuye Nyakwigendera Pasiteri Majyambere muri ADEPR mu myaka ya 2000, akajya gushinga Itorero rye 'Umuriro wa Pentekote'.

Ivomo : UMUSEKE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Isesengura-Inkomoko-y-amakimbirane-avugwa-muri-ADEPR

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)