Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bakingiwe COVID-19 -

webrwanda
0

Polisi y’Igihugu yatangaje ko ibikorwa byo kubakingira byatangirijwe ku bari mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Juba n’abakorera mu Ntara ya Abyei iri hagati ya Sudani y’Epfo na Sudani.

Ku ikubitiro hakingiwe abapolisi b’u Rwanda 356 n’abandi 28 baturutse mu bindi bihugu nabo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro, umupolisi umwe wa Sudani y’Epfo ndetse n’umukozi w’Umuryango w’Abibumbye, biteganyijwe ko gukingira bizakomereza ku bakorera mu zindi ntara.

U Rwanda rwihaye intego yo gukingira Coronavirus haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kugerwaho n’icyorezo barimo n’abo mu rwego rw’umutekano. Nyuma yo gukingira ab’imbere mu gihugu, ku wa 15 Werurwe hakingiwe abari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique.

Abakorera mu Ntara ya Abyei no mu Murwa Mukuru Juba ni bo bahereweho
Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo bakingiwe COVID-19
Igikorwa cyo kubakingira cyateguwe na Leta y'u Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)