Amajyaruguru: Biteguye guhinga ibishyimbo kuri hegitari ibihumbi 55 muri iki gihembwe cy’ihinga -

webrwanda
0

Iki gihembwe gikunze kurangwa n’imvura nyinshi y’itumba ariko imara igihe gito, kuko hari aho usanga icika muri Gicurasi imaze amezi atagera muri atatu igwa, bikagira ingaruka nyinshi ku musaruro wa bimwe mu bihingwa bitinda kwera.

Inzobere mu buhinzi zigira abaturage inama yo kudakererwa guhinga kuko n’ubwo iki gihembwe kigira imvura nyinshi, hari ubwo igenda hakiri kare bikaba byagira ingaruka ku musaruro wabo.

Nizeyimbabazi Jean de Dieu ushinzwe Ubuhinzi mu Karere ka Burera, yagize ati "Iki ni igihembwe gikunze kugira imvura nyinshi cyane ariko ishobora kumara igihe gito kuko hari ubwo igenda kare, abahinzi basabwa guhinga kare ku buryo igiye kare bitagira ingaruka ku bihingwa ahubwo yasanga bimaze kwera ahubwo koko bikeneye izuba"

Agoronome Muhizi Anicet umaze imyaka irenga 25 akorana n’abahinzi bo mu Majyaruguru muri gahunda yo kubonera abaturage imbuto nziza, yavuze ko hari ibihingwa bikenera kumenya iihe bihingirwa.

Yagize ati "Ibishyimbo ntibikunze gutinda kwera, icyo bisaba ni ukumenya kubikorera hakiri kare bikitabwaho bigakorerwa ibisabwa byose harimo no kubifumbira bikagira imbaraga. Iyo bikorewe gutyo mu byumweru 10 bya mbere, usanga ahandi biba bikeneye imvura nke ahubwo hakenewe izuba, abahinzi bafashijwe kubyumva gutyo nta kibazo cy’umusaruro cyabaho."

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwangirigira Marie Chantal, yemeza ko n’ubwo iki gihembwe cy’ihinga gisa nk’icyakererewe gutangira kubera ko hari umusaruro ukiri mu mirima w’icyakibanjirije, bitazagira ingaruka nyinshi ku migendekere myiza yacyo.

Yagize ati "Igihembwe cy’ihinga cya 2021 B gisa nk’icyakererewe gutangira kuko hari umusaruro w’icyakibanjirije wanabaye mwiza wari ukiri mu mirima. Ariko nta ngaruka tubona bizakigiraho kuko twe twateguye ibizakenerwa byose yaba mu mirima harimo iyahujwe, amafumbire n’imbuto byose birahari ku buryo ntakizatinza gahunda y’ubuhinzi. Turasaba abaturage kudatakaza umwanya ahubwo bagahita bahinga birinda no kuvanga imyaka ndetse no gukurikiza gahunda y’igihingwa kiba cyaratoranyijwe iwabo".

Bitegangijwe ko mu Ntara y’Amajyaruguru, muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2021 B, ibishyimbo ari byo bizahingwa ku buso bunini buhuje ugeranyije n’ibindi bihingwa, kikazahingwa ku buso bungana na hegitari 55.000 burimo 16.221 zo mu Karere ka Rulindo, 15.893 zo mu Karere ka Gakenke, 13.810 zo mu Karere ka Burera na 18.000 mu turere twa Gicumbi na Musanze.

Imirima yatangiye gutunganywa mu Majyaruguru
Abayobozi n'abaturage bari mu myiteguro y'igihembwe cy'ihinga cya 2021 B



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)