Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukubise ifuni mu mutwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo cyaha cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021 ahagana 18:00 mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Gatovu.

Uwo mugabo w'imyaka 31 akekwaho kwica umugore we witwa Nyirahabimana Francine w'imyaka 33 y'amavuko biturutse ku makimbirane bari bafitanye ashingiye ku bushoreke.

Umwe mu baturanyi babo yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yari yarananiranywe n'umugore we noneho ubuyobozi bubagabanya inzu, umwe ahabwa igice kimwe undi ikindi.

Nyuma yaho uwo mugabo yahise ashakira undi mugore mu gice yahawe.

Ati 'Ubusanzwe bari barananiranwe kubana byaranze noneho ubuyobozi buza kubikemura, bubagabanya inzu zihari, umwe bamuha igice kimwe undi ikindi, kuko bwavuze ko bagomba kugabana imitungo bahahanye. Ntabwo bari barasezeranye mu mategeko ariko umwe yari mubyara wundi; bari barashakanye ari ababyara.'

Akomeza avuga ko ubuyobozi bwari bwaranzuye ko buzaza kubagabanya n'indi mitungo irimo n'amasambu, akaba akeka ko ari byo byatumye umugabo yica umugore we kugira ngo atazayahabwa.

Ati 'Ubuyobozi bumaze kubagabanya inzu bwavuze ko buzaza kubagabanya n'amasambu hamwe n'indi mitungo bari bafite. Bishoboka ko ari cyo yamuhoye yanga ko yazahabwa iyo mitungo.'

Yakomeje avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ubwo Nyirahabimana yari avuye guhaha atetse ibyo kurya bya nimugoroba, umugabo yamusanze mu nzu aramwubikira amukubita ifuni mu mutwe ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhashya, Rugira Amandin Jean Paul, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumva ko uwo mugabo yishe umugore we batangiye gukurikirana kugira ngo bamenye icyabiteye.

Ati 'Ukekwaho icyaha twamufashe; naho umurambo wa Nyakwigendera tugiye kuwujyana ku Bitaro bya Kabutare.'

Kuri ubu uwo mugabo yamaze gufatwa, acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Mbazi mu Karere ka Huye.

Uwo mugabo n'umugore we bari bafitanye abana batatu.

Rugira yasabye abaturage guharanira kubana mu mahoro birinda amakimbirane ashobora kubyara ibyaha. Yabagiriye inama ko igihe bumva kubana byabananiye bakwegera ubuyobozi bukabagira inama, byaba ngombwa bakaba banatandukana mu mahoro.

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umugabo-akurikiranyweho-kwica-umugore-we-amukubise-ifuni-mu-mutwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)