Yabitangaje mu kiganiro kihariye yahaye INYARWANDA kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, aho cyagarutse ku buzima bwe bwite, uko yinjiye muri Miss Rwanda, uko yiyumva nyuma yo kuba igisonga cya mbere, uko yakiriwe n'umuryango we n'ibindi.
Amanda ni umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda bafite impano zitandukanye. Uyu mukobwa asanzwe ari umuhanzi n'umunyamideli ubikora mu buryo bw'umwuga, ndetse afite ikigo akorana nacyo cyo muri New York.
Ni ibintu avuga ko azakomeza gukora na nyuma yo kwegukana ikamba. Kandi azashaka igihe cyo gukora umuziki no kumurika imideli.
Uyu mukobwa w'imyaka 24 y'amavuko, yaciye agahigo muri Miss Rwanda kuko yabaye igisonga cya mbere ubashije kwegukana iri kamba akuze. Ni mu gihe abandi bagiye bamubanziriza imyaka yabo iri hasi ye.
Yize muri Leta Zunze Ubumwe, aba muri Uganda, Mauricia aho yasuye Pariki zitandukanye z'iki gihugu n'abandi.
Akaliza yabwiye INYARWANDA ko kuba mu bihugu bitandukanye byo ku Isi byatumye agira ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe (Mental Health) ntiyabasha kwiyakira muri sosiyete.
Uyu mukobwa yavuze ko imyaka ine ishize agize iki kibazo, ariko ko ahanini byaterwaga n'uko yari ameze nk'uri mu Isi ya wenyine. Yavuze ko yabashije kubona abajyanama n'abaganga baramuhumuriza, arimenya bya nyabyo!
Ati 'Navuga ko byabaye mu myaka ine ishize. N'icyo abantu bakwiye kumenya kubijyanye na 'Mental Health', kuko ishobora guterwa n'ibintu bitandukanye. Ushobora kuryama ukabyuka wagize iki kibazo.'
Akomeza ati 'Ushobora guhindura aho wari utuye ukajya ahandi, ushobora no kuvuka mu muryango mubi, ushobora no kuba ku gitutu cyinshi n'ibindi byinshi bishobora gutuma wumva muri wowe udatekanye.'
Uyu mukobwa avuga ko ikibazo atari urwara 'Mental Health' ahubwo ikibazo ari uburyo abyitwaramo akabasha gusohoka aho hantu aba yifungiranye.
Yavuze ko hari igihe yabayeho atazi ko afite imbaraga, ashoboye yakora buri kimwe yifuza mu buzima bwe. Ko ashobora kubaho ubuzima adahangayitse.
Akaliza yahishuye ko yagize ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe yiyemeza gufasha benshi kubusobanukirwa
Akaliza yavuze ko ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe yakimenye akimara kwisobanukirwa, yegera n'abaganga babyigiye bamufasha gusubira mu buzima busanzwe.
Amanda avuga ko mu burezi busanzwe bigisha ibijyanye na siyansi ntibigishe uko umuntu ashobora gusohoka mu gahinda no kubana n'ibyishimo.
Avuga ko iyo umuntu agize ikibazo muri we, agakomeza kukihererana gikura muri we akagera ku rwego rw'aho atabasha kwisobanura.
Uyu mukobwa yumvikanisha ko yagize ikibazo cy'imitekerereze muri we, bitewe n'ahantu yagiye aba mu bihugu bitandukanye, akumva muri we adatekanye.
Akaliza Amanda avuga ko ubuzima yanyuzemo mu myaka ine ishize, ari bwo bwamuhaye amasomo y'umushinga yatanze muri Miss Rwanda, agira ngo azakore uko ashoboye abantu bamenye neza icy'ubuzima bwo mu mutwe busobanuye.
Akaliza ashaka guteza imbere urubuga rw'aho abantu bashobora kubona serivisi z'ubuzima bwo mu mutwe ku buntu cyangwa ku giciro gito, batagiye mu bitaro.
Yabwiye INYARWANDA ko umushinga awitezeho gutanga umusaruro, kandi ko azanashyiraho 'Application', aho umuntu azajya ayikoresha mu kumenya byinshi bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.
Akaliza Amanda yahatanye muri Miss Rwanda 2021 ahagarariye Umujyi wa Kigali. Ni umukobwa w'imyaka 24 y'amavuko warangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry'Ububanyi n'Amahanga.
Yagaragiye Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 na Umutoni Witness wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda yabaga ku nshuro ya 10.
Akaliza Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2021 yatangaje ko yigize kugira ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe
Akaliza wari nimero 01 mu irushanwa, yavuze ko azashyiraho 'Application' izaba ifite amakuru yose ajyanye na 'Mental Health' Â Â "> AMAFOTO&VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM