Amasezerano ya mbere yasinywe mu 2019, hagati ya Guverinoma y'u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, hagamijwe gutanga ubutabazi ku mpunzi zaheze muri Libya, nyuma yo kuhagera zishakisha amayira yazambutsa Inyanja ya Méditerranée zikagera i Burayi, ariko zikabura inzira.
Byari biteganyijwe ko muri Nzeri 2021, aribwo aya masezerano arangira izi mpunzi zikaba zamaze kubona ibihugu by'i Burayi bizakira cyangwa bagasubira mu bihugu byabo.
Ku rundi ruhande ariko, ibibazo byatumye aba bimukira bahunga ibihugu byabo ntabwo birakemuka ndetse raporo ya HCR yo ku wa 21 Kanama 2020, igaragaza ko abagera ku 2267, babayeho mu buzima bubi bwo gucuruzwa, gukubitwa no gukoreshwa ubucakara.
Nyuma y'aho u Rwanda rutangiye kwakira bamwe muri izi mpunzi, rumaze kwakira ibyiciro bitanu birimo abagera kuri 515, muri aba hari 234 bamaze kubona ibihugu bibakira ndetse na 284 bakiri mu Rwanda.
Abari mu Rwanda bacumbikirwa mu nkambi y'agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera izwi nka Emergency Transit Center Mechanism (ETM) Gashora Transit Center.
Kuri uyu wa Gatandatu, Komiseri Ushinzwe Ubuzima, ibikorwa by'ubutabazi n'Imibereho Myiza muri Komisiyo ya AU, Amira Elfadil Mohammed Elfadil, aherekejwe n'Abakozi ba HCR n'Abayobozi ba Minisiteri ifite Ibikorwa by'Ubutabazi mu nshingano; basuye nkambi iri mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera.
Nyuma yo gutemberezwa muri iyi nkambi y'agateganyo, Komiseri Amira Elfadil yagiranye ibiganiro n'abahagarariye abacumbikiwe muri iyi nkambi bamugezaho uko babayeho ndetse n'ibyifuzo byabo. Bashimiye Leta y'u Rwanda yabakiriye banagaragariza Komisiyo ya AU ibyifuzo byabo.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Amira Elfadil yashimye uburyo u Rwanda rwafashe iya mbere mu kwemera kwakira aba bimukira n'abasaba ubuhunzi i Burayi bari baraheze muri Libya.
Ati 'Ndashimira Guverinoma y'u Rwanda kuko yemeye gusubiza n'ingoga ubusabe bwa Afurika Yunze Ubumwe, ku kwakira abimukira n'abasaba ubuhunzi i Burayi, u Rwanda ni igihugu cya mbere cyagaragaje ko kiteguye kubakira.'
Yakomeje agira ati 'Twasinye amasezerano mu 2019, iki kigo cya Gashora giteganywa n'ayo masezerano, uyu munsi nibwo bwa mbere nsuye iki kigo, nishimiye ikigero cya serivisi nahasanze, muri iyi nkambi harimo serivisi z'ubuzima, amazi, isuku n'isukura, ibyo kurya, iby'ibanze nkenerwa byose kuri aba bimukira n'abasaba ubuhunzi i Burayi birahari.'
Yavuze kandi ko mu byo yasanze muri iki kigo byamushimishije ari uburyo Guverinoma y'u Rwanda ndetse n'ubuyobozi bw'ikigo bwashyizeho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Yakomeje agira ati 'Nshaka gushimira Guverinoma y'u Rwanda yashyize muri gahunda yayo yo gukingira izi mpunzi, nabwiwe ko bakingiwe, guha umwihariko aba bantu, nabishimye cyane, na none ndashima Perezida Kagame.'
Amira Elfadil yavuze kandi ko mu gihe byari byitezwe ko amasezerano yo kwakira izi mpunzi arangira muri uyu mwaka, basaba u Rwanda ko yavugururwa kuko ibibazo biracyahari.
Ati 'Tuzavugurura amasezerano, birumvikana turacyakeneye ubufasha no gushyigikirwa na Guverinoma y'u Rwanda, turacyakeneye kuzana Abanyafurika bacu bashaka ubuhunzi mu Rwanda, kugira ngo tubahe amahirwe yo kuba bajya kuba mu Burayi cyangwa ahandi hantu.'
Yakomeje agira ati 'Akazi kacu ntabwo kararangira, tuzareba uburyo bwo kuvugurura amasezerano kubera ko turacyakeneye iki kigo kandi dufite ibihumbi by'impunzi nazo zikeneye kwitabwaho.'
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Minema, Kayumba Olivier yavuze ko u Rwanda rwiteguye ndetse hari n'ibikorwa byo kubaka andi macumbi agezweho azafasha mu gucumbikira izi mpunzi.
Ati 'Niba hari ibyifuzo byo kongera amasezerano mu gihe cy'imyaka ibiri cyangwa indi myaka, bizasabwa n'ababikeneye nka AU na HCR, bizaca mu nzira zisanzwe Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga hanyuma igihugu kizasubiza, [â¦] kereka habaye ikindi kibazo.'
Yakomeje agira ati 'Bizongerwaho igihe, turiteguye, murabona ko hari n'inyubako irimo kubakwa kugira ngo dushobore kwakira abandi, ndumva nta kibazo cyaba kibirimo ariko leta y'u Rwanda izasubiza ari uko bamaze kubisaba.'
Imibereho i Gashoraâ¦
Mu 2017, nibwo Perezida Kagame yafashe icyemezo cy'uko u Rwanda rugomba kwakira izi mpunzi z'Abanyafurika nyuma y'uko mu bitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw'Isi hagaragaye amashusho n'amafoto agaragaza uburyo zateshwaga agaciro muri Libya bamwe bagacuruzwa nk'abacakara abandi bagakorerwa iyicarubozo.
Nyuma y'imyaka ibiri, izi mpunzi zahise zitangira kwakirwa mu Rwanda aho zicumbikorwa by'agateganyo ndetse kuva mu 2019, kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugera ibyiciro bitanu ariko amakuru avuga ko muri Mata 2021, niba nta gihindutse hazakirwa icyiciro cya Gatandatu.
Abayicumbikiwemo bagaragaje ko ubuzima bwahindutse n'ubwo abenshi muri bo bagifite inyota yo kujya mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi.
Mu byo bagenerwa uretse kuba heza, bakaryama bisanzuye ndetse abafite abagore bagahabwa inzu zo kubamo nk'umuryango, banigishwa imyuga itandukanye irimo amategeko y'umuhanda no gutwara imodoka, bakigishwa mudasobwa, abakeneye kwiga indimi z'amahanga nabo bakazigishwa.
Mu bindi bahabwa harimo ubuvuzi aho muri iyi nkambi harimo ivuriro rikorana n'Ibitaro bya Nyamata ku buryo ugize ikibazo gikomeye hitabazwa imbangukiragutabara akajyanwayo. Banashyiriweho ibikorwa remezo byo kwidagaduriramo, bahabwa televiziyo bareberaho amakuru agezweho ndetse buri wese aba afite gaz ashobora kwifashisha ateka mu gihe ibyo yatekewe atabyishimiye.
Ubuyobozi bw'iki kigo butangaza ko kandi uretse ibisanzwe bagenerwa hari n'amafaranga bahabwa buri kwezi abafasha kugura ibyo bakeneye ndetse bakaba baranashyiriweho Internet ya Wi-Fi ibafasha gukoresha ikoranabuhanga rigezweho no kuvugana n'abavandimwe babo bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Uwitwa Hassan Abdelbagi Hussein wo muri cya Sudani y'Epfo yagize ati 'Turashimira u Rwanda rwatwakiriye, ubuzima ni bwiza hano mu nkambi ariko turifuza ko badufasha tukajya i Burayi.'
Komiseri Amira Elfadil avuga ko ibibazo nk'ibi by'abimukira biterwa n'ibibazo bya politiki, ubushomeri mu rubyiruko, imibereho mibi, intambara, amakimbirane n'ibindi bibazo bitandukanye bituma by'umwihariko abakiri bato bafata ibyemezo byanashyira ubuzima bwabo mu byago bashaka kujya mu Burayi.
Yakomeje agira ati 'Umugambi wanjye na bagenzi banjye muri Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe ni ugufasha ibihugu binyamiryango gushyiraho amahirwe menshi ku rubyiruko ry'Abanyafurika ku buryo aho kugira ngo bafate ibyemezo byo guhunga Afurika, babone ibyiza bifuza iwabo, akazi keza, ubuzima bwiza amahirwe yo guteza imbere impano zabo byose bakabibona iwabo.'
Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, abenshi ni abo muri Eritrea bagera ku 152, mu gihe abandi ari abo muri Sudani, Somalia, Ethiopia na Nigeria.