Huye: Abangavu batewe inda imburagihe bari gufashwa kwakira ibyababayeho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare itangwa n'ubuyobozi bw'Akarere ka Huye igaragaza ko mu 2020 habaruwe abangavu 337 batewe inda imburagihe naho nyuma yaho mu 2021 abazitewe ni 69.

Bamwe muri abo bangavu babwiye IGIHE ko nyuma yo kumenya ko batwite bananiwe kwiyakira bagashaka kwiyahura.

Umwe wo mu Murenge wa Huye ati 'Nigaga mu wa gatandatu w'amashuri abanza; inda nayitewe n'umusore w'umumotari, yarambwiye ngo njye kumusura ngezeyo aramfata antera inda.'

Undi mwangavu wo mu Murenge wa Mbazi we yavuze ko yasambanyijwe ubugira kabiri n'umusore wacumbikaga mu gipangu yakoragamo akazi ko mu rugo, amutera ubwoba ko nabivuga azamwica.

Ati 'Namaze kumenya ko yanteye inda mbimubwiye arambwira ngo nindamuka mvuze ko ari we wayinteye azanyica. Nahise ntoroka mva muri urwo rugo ntasezeye ntaha iwacu mfite umugambi wo kwiyahura ariko ngeze mu rugo ababyeyi barampumuriza siniyahura.'

Bamwe muri abo bangavu batewe inda imburagihe bahurijwe hamwe na Association Modeste et Innocent, AMI, ibaha ibiganiro bibahumuriza, ibafasha no kwiga imyuga ndetse ibaha n'ibikoresho bazifashisha mu kuyishyira mu bikorwa.

Umuhuzabikorwa wungirije wa AMI, Ndayisaba Eric, yavuze ko batangiye gukurikirana abangavu batewe inda mu 2018 kuko babonaga hari abananiwe kwakira ibyababayeho.

Ati 'Twatangiye kubakurikirana guhera mu 2018 kugira ngo tubafashe kongera kwigirira icyizere mu buzima kuko baba barakomerekejwe n'amateka yabo, rimwe na rimwe n'imiryango ikabajugunya ibita ibirara cyangwa se indaya. Ni ukongera kubasubiza icyizere cy'ubuzima no gukomeza kwita ku bana babyaye ndetse no kugira uruhare mu iterambere ry'umuryango.'

Kuri iyi nshuro abangavu 16 bahawe imashini zidoda imyenda n'ibitambaro kugira ngo batangire gushyira mu bikorwa umwuga w'ubudozi bigishijwe.

Abaganiriye na IGIHE bose bemeje ko bamaze kugarura icyizere cy'ubuzima kandi imashini bahawe bazazikoresha neza kugira ngo zibahindurire imibereho.

Hari uwagize ati 'Iyi mashini bayimpaye nyikeneye kuko nzi kuyikoresha, nzayikoresha neza ku buryo nzabona amafaranga yo kwita ku mwana wanjye. Ngiye kuruhuka kujya guca inshuro kandi ndishimiye cyane.'

Ubuyobozi bwa AMI buvuga ko abangavu nk'abo bigishwa n'ubuzima bw'imyororokokere, gukora imishinga iciriritse ndetse no kwizigama.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yasabye abo bangavu gukoresha neza inkunga baterwa kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke.

Yavuze ko mu bangavu 337 batewe inda imburagihe, abagera ku 180 bamaze guhabwa ubufasha butandukanye kugira ngo bagarure icyizere cy'ubuzima kandi bizakomeza.

Yasabye abangavu muri rusange kwirinda ababashuka bagamje kubasambanya kandi n'uwabigerageza bagahita babimenyesha ubuyobozi kugira ngo abiryozwe.

Abahawe imashini bavuze ko bazazikoresha neza kugira ngo zibahindurire imibereho
Abangavu bo mu Karere ka Huye batewe inda imburagihe bari gufashwa kwakira ibyababayeho
Bamwe mu bangavu batewe inda imburugihe bari baherekejwe n'ababyeyi babo
Bemeza ko nyuma yo guhabwa inyigisho n ubufasha bagaruye icyizere cy ubuzima
Kuri iyi nshuro abangavu 16 bahawe imashini zidoda imyenda
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yasabye abo bangavu gukoresha neza inkunga baterwa kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abangavu-batewe-inda-imburagihe-bari-gufashwa-kwakira-ibyababayeho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)