Gitifu w'Umurenge wa Kigali yahuye n'uruva gusenya akubitwa n' insoresore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, Niyibizi Jean Claude, yahuye n'uruva gusenya akubitwa n' insoresore ubwo yarari mu kazi mu mudugudu w'ikitegererezo wa Karama watujwemo abaturage batishoboye bahoze batuye mu manegeka.
Aya mpahano yabaye mu mpera z'icyumweru gishize, ubwo uyu Muyobozi wari mu kazi yasabaga umukobwa kwambara agapfukamunwa aho kubahiriza ibyo amusabye aramusuzugura ndetse aranamutuka.

Niyibizi Jean Claude yashatse gushyira uyu mukobwa mu modoka y'umutekano ngo ajye kumufunga, itsinda ry'insoresore zishyira gitifu ku munigo.

Gitifu Niyibizi mu kiganiro yagiranye na BTN TV impanuro.rw ikesha iyi nkuru yavuze ko atari ubwa mbere asagarirwa muri aka gace, kuko ngo hari ikindi gihe yahaje mu kazi asiga imodoka hafi y'uyu mudugudu wa Karama agarutse asanga amapine bayapfumuye ashiramo umwuka. Ati 'Hariya Karama hari bamwe mu basore n'inkumi bafite imyitwarire itari myiza, abantu batinyuka guhangara ababakuriye, gusa si bose ariko umuntu muto akwiye kubaha umukuru.'

Hari amakuru avuga ko abakoze ibyo bashyikirijwe Polisi ariko nta rwego rubifitiye ububasha rurabyemeza.

Gitifu yahuye n'uruva gusenya akubitwa n' insoresore



Source : https://impanuro.rw/2021/03/10/gitifu-wumurenge-wa-kigali-yahuye-nuruva-gusenya-akubitwa-n-insoresore/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)